Icyunamo cyo Kwibuka22 kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abashyitsi bakomeye barenga 500 baturutse imihanda yose y’isi, kuri uyu wa 7 Mata 2016 barateranira ku Rwibutso rwa Genoside rwa Kigali mu muhango wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu muhango wo gutangiza iminsi 100 yo Kwibuka22, Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzaniya, Dr John Pombe Joseph Magufuli bazacana Urumuri Rutazima rushushanya umurava no gukomera kw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 22 y’ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Joseph Magufuli araye mu Rwanda. Uyu munsi yafatanyije na Perezida Kagame gufungura Ikiraro cya Rusumo, ejo bakazifatanya mu gucana Urumuri Rutazima batangiza iminsi 100 yo Kwibuka22.
Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Joseph Magufuli araye mu Rwanda. Uyu munsi yafatanyije na Perezida Kagame gufungura Ikiraro cya Rusumo, ejo bakazifatanya mu gucana Urumuri Rutazima batangiza iminsi 100 yo Kwibuka22.

Urwibutso rwa Genoside rwa Kigali ni rwo rwibutso rufatwa nk’urukuru kuko rubitse imibiri irenga ibihumbi 250 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Mu itangazo ubuyobozi bw’urwo rwibutso bwashyize ahagaragara, Umuyobozi warwo Honere Gatera, yagize ati “Turi urugo abarokotse Jenoside, abavandimwe ndetse n’inshuti z’inzirakarengane zishwe muri Jenoside bibukiramo inkoramutima zabo.”

Muri iri tangazo bakomeza bavuga ko muri iki gihe cyo Kwibuka22, Urwibutso rwa Genoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rutumira abashyitsi batandukanye ngo bunamire abazize Jenoside bashyira indabo ku mva zabo.

Gatera akomeza agira ati “Mu Rwanda ducana urumuri iyo twibuka abacu batuvuyemo, kandi tuzubahiriza uyu muhango ducana urumiri rutazima ku wa 7 Mata, nyuma y’iyi myaka 22 Jenoside ibaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda gufatana urunana mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye kurwanywa ubudatuza kuko abajenosideri n’ababashyigikiye bakomeje kwangiza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kubera ko uburezi ari bwo nkingi yo kurwanya Jenoside n’abayihakana, Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi na rwo ngo rufasha nk’ishuri ku masomo ya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere.

Ni muri urwo rwego, muri iyi minsi 100 yo Kwibuka, rusaba buri wese urusura gusiga mu gitabo cyarwo cy’abashyitsi ubutumwa nk’uburyo bwo kwibuka no kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ninshingano yaburiwese.Twibuke Twiyuka Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenocide.Kwibagirwa kwibukabacu n’Ugucumura!!!

Manzi Fauste yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

Nukuri mbamje gushyimira Abayobozi b’igihungu cyacu kiza bakomeza guharanira ko U Rwanda twakomeza kugira imyumvire imwe nikerekezo kimwe mubinjyanye no kwiyubaka nduharanira kugira U Rwanda rwiza kurusha uko rwahoze twibuke tuzirikana abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, turwanya ingenga bitekerezo ya genocide m’urubyiruko kuko arirwo Rwanda rwejo Kandi abanyarwanda twese twifatanyije nabagwiririwe nayo mahano.

NIYIGABA Justin yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

nukuri mbaje gushyimira Abayobozi bigihungu cyacu kiza bakomeza guharanira ko Rwanda twakomeza kugira imyumvire imwe nikerekezo kimwe mubinjyanye no kwiyubaka nduharanira kugira Urwanda rwiza kurusha uko rwahoze twibuke tuzirikana abacu bazize genocide, turwanya ingenga bitekerezo m’urubyiruko. duharanira ijo heza

Nderekanye Nuhu yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

twibuke tuzirikana abacu bazize genocide, turwanya ingenga bitekerezo m’urubyiruko. duharanira ijo heza.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

umubano wibihugu byombi uracyenewe nubuhahirane

xavier hakizimana yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka