Ibyo Abafaransa bakoreye i Nyarushishi ngo bigomba kugaragazwa bikabera isi isomo

Abatutsi barokokeye ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 22/06/2014, bakoze igikorwa cyo kwibuka ababo bazize Jenoside bamagana Abafaransa barebereye ubwicanyi bwahakorewe mu gihe cya Jenoside ndetse ngo bakagira n’uruhare mu bikorwa bya mfura mbi.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe arengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Docteur Dusingizemungu Jean Pierre, yamaganye ku mugaragaro igihugu cy’Ubufaransa uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba hari abicwaga aho i Nyarushishi kandi Abafaransa bahari ndetse bakaba barafashe abagore ku ngufu asaba ko bigomba kugaragazwa bikabera isi amasomo.

Umuyobozi wa IBUKA ashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi biciwe i Nyarushishi mu gihe cya Jenoside.
Umuyobozi wa IBUKA ashyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi biciwe i Nyarushishi mu gihe cya Jenoside.

Ku musozi wa Nyarushishi haguye Abatutsi barenga 138 bavanwe mu bice bitandukanye harimo n’abari muri stade ya Cyangugu bahajyanwa babeshywa ko bagiye kubarindira yo akaba yari amayeri y’uwari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Emmanuel Bagambiki (yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha) yo kubakura aho amahanga n’abandi bantu bose babonaga ko bakorerwa Jenoside aho kuri Stade.

Icyo cyemezo ngo cyafashwe nyuma y’inama yari yiswe iy’umutekano yabereye ku cyitwaga ingoro ya Muvoma ku musozi wa Cyangugu (ubu hakorera urukiko rwisumbuye rwa Rusizi), iyo nama ikaba ngo yari iyobowe n’uwari Minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga, Mbangura Daniel, ku itariki ya 10.05.1994, amakuru akavuga ko bemeje ko abo Batutsi bajyanwa aho i Nyarushishi hiherereye kure y’ubuyobozi , ngo umugambi ukaba wari uwo kuzabica mu ibanga ngo babasasira uwari Perezida w’igihugu Habyarimana Juvénal wari waguye mu ndege ku wa 06.04.1994 igihe bari kuba ngo bamushyinguye.

Abayobozi baha abazize Jenoside icyubahiro bambuwe.
Abayobozi baha abazize Jenoside icyubahiro bambuwe.

Nk’uko bamwe mu barokokeye aho kuri Stade y’Akarere ka Rusizi, ndetse n’aho i Nyarushishi babitangaje Kigali Today ngo bajyanyweyo mu mabisi bukeye bwaho ku wa 11.05.1994 babarindisha abajandarume, ariko bakomeza kubica buhoro buhoro, kugeza ku munsi wari uwa rurangiza wo ku wa 22.06.1994 ariko Imana igakinga akaboko.

Bavuga ko bahajyanywe ku ikubitiro ari 4500, baza kuhava nyuma gato y’uko Jenoside ihagarikwa bamaze kugera ku 17.000 kuko haje kujyayo n’abandi baturutse izindi mpande z’igihugu igihe hari hari zone turquoise n’ubwo ngo ntacyo yabamariye cyane, dore ko iyo ari yo nkambi yonyine mu gihugu hose yajyanywemo Abatutsi bicwaga muri Jenoside.

Muri uwo muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka, hanashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutimasi, mu murenge wa Mururu, ahabaye hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside igihe hagitegerejwe ko urwibutso rwa Nyarushishi rwuzura ngo ijyanwe yo.

Vital Ntagengwa wari uhagarariye CNLG asubiza icyubahiro abatutsi bishwe bazira Jenoside.
Vital Ntagengwa wari uhagarariye CNLG asubiza icyubahiro abatutsi bishwe bazira Jenoside.

Nyuma yaho imihango yakomereje kuri uwo musozi ahatangiwe ubuhamya bunyuranye bwerekana ubugome bwa Jenoside no kuba amahanga ataragize icyo akora ngo atabare abicwaga, ariko kandi banashima ingabo zari iza FPR uburyo zitanze ngo zikore ibyo amahanga yari yananiwe none abacitse ku icumu bakaba barimo biyubaka, ibyo bikaba byaranumvikanye mu ijambo ryavuzwe n’uwari uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Vital Ntagengwa.

Yavuze ko kwibuka kunajyana no kureba ejo hazaza, kugira ngo Abanyarwanda babashe koko kwiyubaka ku buryo burambye, anashima abacitse ku icumu uko biyubaka anababwira ko batari bonyine muri urwo rugamba, ko Leta y’u Rwanda iri kumwe na bo ibihe byose.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba ubufatanye mu kubaka urwibutso rwa Nyarushishi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba ubufatanye mu kubaka urwibutso rwa Nyarushishi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye ubufatanye bw’inzego zose bireba ngo urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushshi, mu gihe cyo kwibuka umwaka utaha ruzanashyingurwemo rwuzuye neza, IBUKA na CNLG bemera ko icyo gikorwa kigiye kwihutishwa, nta gihindutse umwaka utaha rukazashyingurwamo, dore ko ubu bivugwa ko rwadindiye rwagombye kuba rwaruzuye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iyo yumvise ubuhamya nk’ubu wibaza icyo abafaransa baba bahakana

Jeanette yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

ariko ubufaransa bwibonamo iki ariko burabeshyera ubusa kuko ukuri kuzashyira kujye hanze tu, kandi ntawujya agutsinda burundu ntibibaho rwose, isi izageraho imenye ubugwari bwu France mugutererana abatutsi bicwaga ntacyaha kandi byari mubyari byabazanye

justin yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Ko mwanditse ko abafaransa barokoye 17 000 bisafga se kandi murabarega iki?

Medard yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

kuba bigaragara ho ntawubishidikanya ahubwo bakwiye kwemera uruhare bagize kandi bakaba nabambere muguharanira ko bitazongera kubaho nibahagarare kigabo kwemera ikosa si icyaha ahubwo icyaha nugukomeza kwinangira.

Emma yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

dukomeze kwibuka abacu bazize jenosode yakorewe abatutsi kandi duharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho, twimike umuco w;ubumwe maze duharanire iterambere ry;igihugu muri rusange

rusange yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka