Iburasirazuba: Ubuyobozi bubi ngo bwatumye bica abaturanyi bari bunze ubumwe

Abaturage b’Intara y’Uburasirazuba barahabwa icyizere cy’ahazaza heza bitewe n’uko u Rwanda rwabonye ubuyobozi bwiza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki cyizere bagihawe kuri uyu wa 07 Mata 2016, ubwo muri iyo ntara no mu Rwanda muri rusange hatangizwaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

I Ngoma umuhango wo Kwibuka22 watangiye bacana urumuri rw'icyizere.
I Ngoma umuhango wo Kwibuka22 watangiye bacana urumuri rw’icyizere.

Abayobozi batandukanye, mu muhango wo gutangiza Kwibuka 22, basobanuriye abaturage ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bubi bunayishishikariza abaturage bituma bamwe mu Banyarwanda bica bagenzi ba bo kandi barasangiraga akabisi n’agahiye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya, yabwiye abaturage b’Akarere Gatsibo ko iyo ubuyobozi bwariho mbere ya Jenoside budashishikariza bamwe mu baturage kwica bagenzi babo Jenoside itari guhitana imbaga nk’uko byagenze mu 1994.

By’umwihariko muri ako karere no mu tundi bihana imbibe, ubwicanyi bwari buyobowe na Gatete Jean Baptiste wari Burugumestiri w’icyari Komini Murambi, akaba yaragiye ayobora ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi kuva mu 1990.

Minisitiri Olivier Rwamukwaya avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite buha Abanyarwanda icyizere cy'ahazaza heza.
Minisitiri Olivier Rwamukwaya avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite buha Abanyarwanda icyizere cy’ahazaza heza.

Aha ni ho Rwamukwaya ahera avuga ko kuba u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bikwiye gutanga icyizere cy’ahazaza heza ku Banyarwanda.

I Rwamagana barasabwa gusenyera umugozi umwe

Gutangiza Kwibuka 22 mu Karere ka Rwamagana byabereye ahitwa mu Bitare bya Rutonde hiciwe imbaga y’Abatutsi mu 1994. Mu Bitare bya Rutonde hari hahungiye abahigwaga n’abatarahigwaga muri Jenoside, kandi mu minsi ya mbere ngo bari umwe nk’uko byanahoze mbere ya Jenoside.

Cyakora, ubumwe bari bafitanye ntibwarambye mu gihe cya Jenoside kuko Col. Rwagafirita wari umusirikare ukomeye mu ngabo za Habyarimana, mu gihe cya Jenoside yabagezeho ayoboye igitero kivuye i Gasetsa na Munyaga, maze abasaba kwitandukanya kandi abatarahigwaga abumvisha ko bagomba kwica Abatutsi.

Abayobozi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y'abatutsi biciwe mu Bitare bya Rutonde.
Abayobozi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’abatutsi biciwe mu Bitare bya Rutonde.

Muyombya Felicien, warokokeye mu Bitare bya Rutonde, ati “Rwagafirita amaze kugera hano ibintu byarahindutse. Yaraje bagenzi bacu abacengezamo amatwara y’interahamwe, waba uhagararanye n’umuntu mwasangiraga mu kanya gato akaba arakubwiye ati ‘ibintu byahindutse ubu ngiye ku kwica’.”

Uyu musaza w’imyaka 65 avuga ko iyo hatabaho abayobozi babi ubwicanyi bwabereye mu Bitare bya Rutonde butari kuba kuko mbere y’uko Col. Rwagafirita ahayobora igitero cy’interahamwe abaturage batari gupfa gusubiranamo.

Ku gasozi ka Rebero muri Bugesera hiciwe Abatutsi babanje kwirwanaho

Gutangiza Kwibuka 22 mu Karere ka Bugesera byabereye mu Kagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange ku gasozi ka Rebero, ahiciwe abatutsi benshi mu 1994.

Kuri ako gasozi hari hahungiye abatutsi bari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu, barwana n’interahamwe kuva ku itariki ya 8 kugeza tariki 13 Mata 1994 ubwo interahamwe zahuruzaga abasirikare bakica benshi mu Batutsi bari bahungiye kuri ako gasozi nk’uko Sebagabo Alias Biguri wari wahahungiye abivuga.

Akarere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu gafite abarokotse Jenoside batishoboye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, akaba yasabye abaturage muri rusange kwita ku barokotse Jenoside by’umwihariko kuko Leta itabasha kubakemurira ibibazo byose bafite.

Ati “Mugomba kureba uko bameze, niba hari inzu igomba gusanwa mukabafasha mukoresheje umuganda maze ibindi bibura leta ikabitanga ariko mwagerageje kubaba hafi.”

Abaturage barasabwa kwitabira ibiganiro ku bwinshi

Abatuye mu Karere ka Ngoma bo basabwe kwitabira ibiganiro no kwigira ku mateka kugira ngo bibarinde ingengabitekerezo ya Jenoside ijya igaragara muri ako karere mubihe byo kwibuka.

Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko mu kwibuka ku nshuro ya 21, Akarere ka Ngoma kari kaje imbere mu kugaragaramo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside benshi, n’ubwo nta mibare ifatika yatanze.

Mu Bitare bya Rutonde hatangirijwe Kwibuka 22 abaturage basabwa gusenyera umugozi umwe.
Mu Bitare bya Rutonde hatangirijwe Kwibuka 22 abaturage basabwa gusenyera umugozi umwe.

Mazimpaka Athanase, uhagarariye abacitse ku icumu Murenge wa Rukumberi, yasabye ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwigira ku mateka, bakabona ko n’abayikoze ntacyo byabagejejeho maze bakabireka.

Yagize ati “Abo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bari bakwiye kwigira ku mateka bakabona ko nabagerageje kuyikora bitabahiriye kuko ubu aho bari bahigwa abandi bakaba bakurikiranwe n’ubutabera. Hano tubanye neza ubwiyunge burahari kubera ubuyobozi bwiza.”

Uretse ikibazo cy’abakigaragaraho ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Ntara y’Iburasirazuba, haracyari n’ikibazo cy’abadashaka kuvugisha ukuri ku bijyanye n’imitungo y’abishwe muri Jenoside.

Ubwo hatangizwaga gahunda zo kwibuka mu Karere ka Kirehe, Muteteri Charlotte, warokokeye mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye ari naho hatangirijwe iyo gahunda, yavuze ko yarokotse wenyine mu bantu 12 bari bagize umuryango we.

Muteteri warokokeye i Nyabitare avuga ko yariganyijwe isambu y'umuryango we abayifiteho amakuru bakinumira.
Muteteri warokokeye i Nyabitare avuga ko yariganyijwe isambu y’umuryango we abayifiteho amakuru bakinumira.

Gusa, ngo abaturanyi be bakomeje kwanga kuvugisha ukuri ku isambu y’umuryango we, kuri ubu akaba atagira isambu kandi iy’umuryango akomokamo barayigabije bagateramo imigorora hakabura n’umwe mu baturanyi ubitangaho amakuru ngo ayiheshwe..

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka