Ibuka iratabariza abarokotse Jenoside batishoboye

Umuryango Ibuka wita ku barokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga uratabariza abarokotse batishoboye bakibayeho mu buzima bubi nyuma y’imyaka 22 Jonoside ibaye.

Abarokotse batishoboye bavuga ko bagerageza kwiteza imbere bibumbira mu mashyirahamwe bakoreramo ariko ko habonetse n’ubundi bufasha byarushaho kuba byiza.

Umusaza Kageruka avuga ko inzu ye imuvira kubera kubura isakaro agasaba guterwa inkunga yo gusanirwa.
Umusaza Kageruka avuga ko inzu ye imuvira kubera kubura isakaro agasaba guterwa inkunga yo gusanirwa.

Kageruka Sylvestre, wo mu Murenge wa Kibangu, avuga ko kugeza ubu agituye mu nzu imeze nabi kuko nta sakaro ryiza afite.

Agira ati “Jenoside irangiye twagize amahoro, abaturage bakagarura amategura harimo n’ayangiritse tugapfa gusakara, na n’ubu turacyaba muri ayo mazu dukeneye inkunga yo kuyasana”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rutsibuka Innocent, avuga ko hakiri abarokotse Jenoside batagira amacumbi na mba, abatuye mu mazu yenda kubagwaho n’abandi batuye ahantu hateye inkeke ku buryo ubuzima bwabo bushobora kubura isaha ku isha.

Agira ati “Hari abarokotse Jenoside batuye mu manegeka ku buryo umunota ku munota bashobora gutakaza ubuzima inkangu zikabagwaho”.

Usibye kutagira amacumbi, Ibuka igaragaza ko hari n’ikibazo cy’abana barokotse babarirwa mu magana barangije amashuri bamerewe nabi kubera kutagira akazi, ndetse n’abashonje kubera ko batarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside.

Rutsibuka akomeza avuga ko nubwo Akarere ka Muhanga kashyizeho imbaraga mu kurangiza imanza za Gacaca zirebana n’imitungo, abantu hafi 200 bagifite kwinangira kwishyura cyangwa bakaba barabuze ubushobozi.

Kugeza ubu, mu bantu babarirwa muri 700 bagombaga kwishyura umwaka ushize wa 2015, abagera kuri 500 barishyuye, abatarishyura bakaba ngo babangamiye iterambere ry’abarokotse.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, asaba abaturage kugira umutima ufasha kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, asaba abaturage kugira umutima ufasha kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo abarokotse Jonoside bitabweho harimo no gufasha abakecuru n’abasaza b’incike ariko ko hagikenewe no kwita ku batishoboye bandi bagaragara.

Avuga kandi ko hamaze gushyirwaho konti yiswe “Icyizere”, izajya ikusanyirizwaho inkunga muri iki gihe cyo kwibuka ikazifashishwa mu kwita ku batishoboye barokotse, ariko akanasaba abafite umutima w’impuhwe gukomeza kwitanga bagirira neza abarokotse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka