Ibitaro bya Gakoma byibutse ababiguyemo

Ubwo hibukwaga abarwayi n’ abarwaza baguye mu bitaro bya Gakoma biri mu karere ka Gisagara mu gihe cya Jenoside, haragaragajwe icyifuzo ko muri ibyo bitaro hakubakwa urwibutso rwihariye bitewe n’umubare w’abahaguye.

Uyu muhango wabaye tariki 27/06/2012 wabanjirijwe n’amasengesho dore ko ibyo bitaro bya Gakoma byubatswe na Kiliziya Gatolika mu 1979; hanakozwe urugendo aho abarwitabiriye bashyize indabo ku mva zibitse imibiri ku rwibutso rwubatswe ku murenge wa Mamba.Hatanzwe kandi inka ebyiri ku miryango imwe yabuze abayo baguye muri ibi bitaro.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu batangiranye n’ibyo bitaro, ndetse akaza kuharokokera, Zimurinda Gaston, yatangaje ko ubwicanyi mu cyahoze ari komini Muyira bwatangiye bitinze. Ngo ibintu byatangiye gukara tariki 19/04/1994 nyuma y’inama yabereye mu nzu mberabyombi yo mu karere ka Huye, aho abayitabiriye bagarutse bahindutse.

Hibutswe abakozi, abarwayi n'abarwaza 34 baguye mu bitaro bya Gakoma.
Hibutswe abakozi, abarwayi n’abarwaza 34 baguye mu bitaro bya Gakoma.

Uhagarariye Komite z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Gisagara, Uwiringiyimana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’ibyo bitaro kuba bwarashoboye gutegura uwo muhango wo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza baguye muri ibyo bitaro.

Yasabye ko hanakubakwa urwibutso rwihariye muri ibyo bitaro ndetse n’amazina yose y’abahaguye hamwe n’amafoto bikegeranywa kugira ngo bikomeze kubafasha kubibuka.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango Joseph Sebineza, intumwa ya Minisitiri w’ubuzima, nawe yashimiye ibyo bitaro kuba ku nshuro ya mbere baributse abari abakozi, abarwayi n’abarwaza baguye muri ibyo bitaro muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Byaba byiza ubuyobozi bw’ibitaro bugerageje kumenya abari abakozi b’ibi bitaro bose baguye muri Jenoside, urutonde rwabo rukajya ahagaragara maze igihe cyo kwibuka ubutaha tukazaba tugaragaza umubare nyawo”.

Abibutswe mu bitaro bya Gakoma baba abakozi, abarwayi n’abarwaza bose hamwe bari 34 ariko ngo abahaguye bose hamwe basaga 800.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka