Ibitaro bikuru bya Kibuye byibutse abari abakozi babyo bishwe muri Jenoside

Ibitaro bikuru bya Kibuye ku cyumweru tariki 09/06/2013 byibutse abahoze ari abakozi ba byo, abarwayi, abarwaza, abakozi b’ibigo nderabuzima n’abandi bo mu miryango yabo barenga 40 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kunamira abo bose wabereye ku Bitaro Bikuru bya Kibuye ubimbirirwa n’ijoro ryo kwibuka kuwa gatandatu 08/06/2013.

Ambasaderi Mukangira Jacqueline n'uwari uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside.
Ambasaderi Mukangira Jacqueline n’uwari uhagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside.

Bukeye habaye igitambo cya misa no gushyira indabo ku mva rusange zo ku rwibutso rwa Gatwaro. Umushyitsi mukuru ari nawe wabanje gushyira indabo ku mva rusange yari Ambasaderi Mukangira Jacqueline.

Misa yo gusabira abambuwe ubuzima bazira uko baremwe yabereye ku bitaro bya Kibuye yitabirwa n’abo mu miryango y’ababuze ababo, abayobozi ku rwego rw’akarere, ingabo na Polisi abakozi n’abayobozi b’ibitaro.

Amafoto ya bamwe mu Batutsi biciwe ku bitaro bya kibuye no muri stade Gatwaro.
Amafoto ya bamwe mu Batutsi biciwe ku bitaro bya kibuye no muri stade Gatwaro.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi biciwe ku bitaro n’ahahoze hari stade ya Gatwaro, abashyitsi basubiye ku bitaro bakomeza umuhango, hatangwa ubuhamya hanavugirwa amagambo yo kwamagana Jenoside no gufata mu mugongo ababuze ababo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka