Ibikorwa bya AERG na GAERG ngo byanditse amateka mu Rwanda ajyanye no kwigira
Ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri mu ishuri n’abarangije kwiga AERG/GAERG, byanditse amateka kandi biba imwe muri gahunda zigamije kwigira no kwishakamo ibisubizo, nk’uko abitabariye isozwa ryabyo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa gatandatu tariki 04/4/2015, babyishimiye.
Ibi bikorwa byasorejwe mu muganda wo gusoza icyumweru cya AERG na GAERG mu mudugudu wa Karama kagali ka Karama umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, aho boroje abagize iyi miryango inka 54.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekez, iwari umushyitsi mukuru, yasabye urubyiruko rugize iyi miryango kudatezuka ku ntego yo kwigira, kwimakaza umuco w’uRwanda no kurwanya uwashaka gusenya ibimaze kugerwaho.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA, urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko AERG na GAERG banditse amateka, ndetse agasaba ko ibikorwa byabo byashyirwa mu rwego rwa gahunda zigamije kwishakamo ibisubizo nk’ubudehe, VUP, gacaca n’izindi.

Yagize ati “Aba bantu bubatse amateka, ibyo turimo gukora bisanzwe byigwa muri za kaminuza zitandukanye; twabaye cya cyuma bakubita, ariko kikanga kikagumana imiterere yacyo ya mbere.”
Umuhuzabikorwa wa AERG, Milindi Jean de Dieu nawe ngo akaba asanga ibikorwa bya AERG na GAERG ari ikimenyetso cy’intsinzi, aho anavuga ko hari icyizere ko “bagiye kuba mu baherwe bo mu Rwanda.”

Uyu muganda wakozwe hatemwa ibihuru biri mu rwuri rw’umuryango AEREG na GAERG rungana na hegitari 130 ndetse no gushyira ifumbire mu rutoki rwa hegitari enye.
Uru rwuri rusanzwemo inka 80 n’ihene 300. Kuri izi nka hiyongereyeho 54 harimo 22 aborozi bo mu murenge wa Karangazi boroje AERG na GAERG.

NKUSI Steven wavuze mu izina ry’aba borozi, yemeza ko batatira igihango barazwe n’abasekuru cyo kugabirana kandi bakaba bagitozwa na nyakubahwa perezida wa Repubulika. Ngo izi nka batanze ni umunani bageneye abana babo nk’ababyeyi basigaranye.
Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru cya AERG na GAERG harimo kuremera incike za jenoside, abahishe Abatutsi mu gihe cya jenoside ndetse n’abasirikare bamugariye ku rugamba rwa guhagarika jenoside no kubohora igihugu, gusukura inzibutso za jenoside, gushyiraho amatsinda yo kurwanya ihungabana, kwigisha abato amateka ya jenoside no kwirinda icyatuma yongera kubaho.

AERG na GAERG bamaze ukwezi kurenga banafasha ababahishe muri Jenoside na bamwe mu ngabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu; mu rwego rwo kubashimira no gushimira igihugu muri rusange.




Simon Kamuzinzi & SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri AERG n GAERG..ni ndashyikirwa mumibanire yabanyarwanda
Erega AERG na GAERG ni ababyeyi bava inda imwe kandi bakundana,babe urugero rwa buri wese.
Vive Vive AERG/GAERG/ Vive Rwanda yacu
muraho neza .igikorwa cyiza nkiki ndagishyigikiye .tugomba guharanira (future nziza) murakoze