IBUKA iratabariza abarokotse Jenoside batishoboye

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) arasaba Leta gushyira ingufu mu kubonera ubufasha bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Pierre Dusingizemungu yasabye umukuru w’igihugu ko Leta ikwiye kunoza gahunda yo gufasha abacitse ku icumu bafite indwara zidasanzwe ahanini batewe na Jenoside, kimwe no kunoza amategeko ajyanye no gusoza imanza Gacaca, hishyurwa abangirijwe imitungo.

Mu ijamabo yavuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/04/2012 mu muhango wo gutangiza umuhango wo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa IBUKA yagaragaje ko hari urubyiruko rufite ingufu n’ubushake bwo guherekeza abandi mu iterambere ry’igihugu ariko nta bushobozi rufite. Ati: “Hakenewe inkunga yo kubaherekeza mu bikorwa by’iterambere”.

Perezida wa IBUKA yagarutse ku kibazo cy’ihungabana asaba ko hashyirwaho uburyo buhoraho bwo kwita ku kibazo cy’ihungabana gikomeza kugaragara mu bacikacumu. Ubwo buryo buzaza bwunganira amatsinda ashinzwe gufasha abahura n’iryo hungabana yashyizweho ku rwego rw’imirenge.

Nubwo hakiri ibibazo ariko hari byinshi byagezweho mu gufasha abarokotse. Kugeza ubu hari abana barenga ibihumbi 39 barihiwe na FARG kugeza barangije ayisumbuye, naho abarangije kaminuza bagera ku bihumbi bine ndetse n’abandi ibihumbi bitanu bakiga.

Hari abatishoboye bubakiwe amazu barenga ibihumbi 40, abishurirwa ubwisungane mu buvuzi barenga ibihumbi 60 naho abahabwa amafaranga y’ingoboka bakarenga ibihumbi 23. Ibyo biza byiyongera ku zindi gahunda bagenerwa zirimo guhabwa n’inka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka