Guverineri w’Uburasirazuba arasaba abaturage gukomeza kwibuka na nyuma y’icyunamo
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abaturage gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n’ubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye.
Guverineri Uwamariya yabivuze kuwa kane tariki 12/04/2012, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazira Jenoside yabakorewe mu 1994 baguye i Mukarange mu karere ka Kayonza.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko kwibuka bimara iminsi ijana n’ubwo bikorwa ku rwego rw’igihugu mu glihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Guverineri yagize ati “Ntibyashoboka ko Leta yatanga ikiruhuko cy’amezi atatu yose kuko haba hari n’ibindi bikorwa bigomba gukorwa mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere, ariko buri wese agomba gukomeza kwibuka cyane cyane dufasha abacitse ku icumu batishoboye”.

Bamwe mu bacitse ku icumu twaganiriye bavuga ko iyo icyumweru cy’icyunamo kirangiye abantu bamwe basa n’abateye umugongo gahunda zo kwibuka, bakisubirira mu bya bo kandi kwibuka bimara iminsi ijana.
Kalisa Innocent, umwe mu barokokeye i Mukarange yagize ati “Biratubabaza iyo iki cyumweru kirangiye kuko ibindi bikorwa byose bisa n’ibyahariwe abacitse ku icumu gusa, abandi bakikomereza ubuzima busanzwe”.
Guverineri Uwamariya avuga ko nyuma y’icyumweru cy’icyunamo ari inshingano za buri Munyarwanda gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu ndetse abakeneye bagahabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose igihe bishoboka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|