Gutoza abana kwibuka abazize Jenoside bizarwanya ingengabitekerezo yayo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gutoza abana gusura inzibutso no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizagabanya ingengabitekerezo yayo.

Abana bari mu muhango wo kwibuka bavugaga ko hari byinshi bamenyerami bitandukanye n'ibyo bumva iwabo mu miryango.
Abana bari mu muhango wo kwibuka bavugaga ko hari byinshi bamenyerami bitandukanye n’ibyo bumva iwabo mu miryango.

Nyuma y’uko abana bo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abana bakagaragaza ko hari ibyo basobanukiwe, ubuyobozi busaba n’indi mirenge kujya ifasha abana kwibuka no gusura inzibutso bakibonera n’amaso uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Umukozi w’Akarere w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Gashugi Innocent, avuga ko abana bigishwa ingengabitekerezo n’ababyeyi babo, ariko ko iyo basuye inzibutso bakanibuka abana bishwe muri Jenoside bituma bamenya ukuri ku mateka.

Gashugi kandi asanga nubwo imyigishirize y’amateka kuri Jenoside ikiri hasi mu mashuri, hakwiye kujyaho uburyo bwo kujya basobanurira abana igihe bagize ikibazo. Ati “Abarimu ni bakuru kandi baba bazi neza ukuri kuri Jenoside bagombye kujya basobanurira abana.”

Bamwe mu bana bitabiriye umuhango wo kwibuka abana bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi bavuga ko hari byinshi bungutse bitandukanye n’ibyo bajyaga babwirwa iwabo.

Mu rwibutso abana basobanurirwa bakanirebera uko ibimenyetso bihari bigaragaza uko Jenoside yakozwe.
Mu rwibutso abana basobanurirwa bakanirebera uko ibimenyetso bihari bigaragaza uko Jenoside yakozwe.

Ukwishaka Divine, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, agira ati, “Mu rugo barambwiraga ngo habayeho Jenoside, ariko hano babitubwiye ku buryo burambuye, nabajije ibibazo baransubiza ariko mu rugo ntibajyaga bansubiza byose.”

Nkurunziza Wilson, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, avuga ko yamenye uburyo abakoroni baciyemo ibice Abanyarwanda hakifashwishwa indangamuntu yanditsemo amoko kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa Jenoside.

Nkurunziza agira ati “Isomo nkuye muri uru rugendo ni uko ntawe uzongera kudushuka ngo aducemo amacakubiri twabajije ibibazo baradusubiza batwereka neza uko byagiye bigenda n’amafoto.”

Abana hafi 100 basuye bwa mbere Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi icumo bakaba bifuje ko buri gihe bajya bahabwa umwanya wo kuza ku rwibutso bagasobanurirwa amateka kuri Jenoside kuko umunsi umwe udahagije ngo babimenye byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka