Gushyikiriza ubutabera Abarundi bashinjwa Jenoside mu Rwanda ni urugamba rw’igihe kirekire –Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aratangaza ko guta muri yombi abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bikigoranye cyane kubera ko kumenya imyirondoro yabo nabyo ubwabyo ari ikibazo.

Ibi Minisitiri Uwacu yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 31 werurwe 2015, cyari gihuriyeho impande eshatu zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kwibuka arizo Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi (IBUKA) na Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Impunzi z’abarundi zari mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda cyane cyane ibihana imbibi n’u Burundi, zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Bimwe muri byo ni nka Rukumberi (Kibungo), Nyarushishi (Cyangugu) Kigembe na Mugombwa (Butare).

Minisitiri Uwacu asanga ari "urugamba rw'igihe kirekire" gushyikiriza Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda.
Minisitiri Uwacu asanga ari "urugamba rw’igihe kirekire" gushyikiriza Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda.

Minisitiri Uwacu avuga ko gukora ubutabera kuri abo barundi bashinjwa jenoside bikigoranye cyane, kubera ko nta myirondoro yabo izwi.

Yatanze urugero agira ati « hari aho bamwe bari bazwi nka ba ‘Murundi’, amazina nk’ayo bahimbaga abantu mu duce bari batuyemo ku buryo bidahagije kuba umuntu yabigenderaho ngo amenye neza uwo ari we ».

Akomeza avuga ko iki kibazo kitareba abarundi gusa, ahubwo kireba n’impunzi z’abanyarwanda zabaga mu nkambi ya Nyacyonga zari zarahunze intambara ya FPR n’ingabo zatsinzwe. Izo mpunzi zavaga mu nkambi zikajya kwica abaturage, ku buryo aho zakoreye jenoside nta muntu waho wabasha kumenya aho baturutse ngo babe bakurikirwa mu butabera.

Kuri iki kibazo hakiyongeraho ko ubushake buke bw’ibihugu bahungiyemo bidashaka kubata muri yombi ngo baburanishwe. Minisitiri Uwacu asanga ari « urugamba rw’igihe kirekire ».

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, MINISPOC, IBUKA na CNLG basabye abanyamakuru kugira uruhare rukomeye mu gutangaza amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, cyane cyane ku birebana n’imibare nyayo y’abishwe.

Ibi bigakorwa abanyarwanda bashyira imbaraga nyinshi mu kugaragaza ukuri aho kuzishyira mu guhangana n’abapfobya jenoside.

Abiyemeje gupfobya jenoside no kuyobya uburari, barimo abanyamahanga ku mpamvu za politike, n’abanyarwanda bayigizemo uruhare, bavuga ko hapfuye abatutsi bari hagati y’ibihumbi 500 na 800.

Nyamara ubushakashatsi bwakozwe guhera mu w’1997 bwashyize ahagaragara imibare nyayo hagendewe ku mazina y’abishwe, basanga jenoside yakorewe abatutsi yarahitanye abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Mu bo yahitanye harimo n’abahutu n’abanyamahanga bazize ko bari barashakanye n’abatutsi, n’abandi bahorwaga ko bahishe abatutsi cyangwa bakanga kujya mu bwicanyi.

Ikiganiro cya MINISPOC, IBUKA na CNLG cyari cyatumiwemo ibitangazamakuru hafi ya byose byo mu Rwanda, kugira ngo bimenyeshwe uko Kwibuka ku nshuro ya 21 byateguwe n’aho bigeze.

Basobanuye ko bizakorerwa ku rwego rw’umudugudu, bikazajyanishwa n’ibikorwa byo gufasha abarokotse batishoboye, bikozwe n’abaturanyi bazi neza uko babayeho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka