Gisagara: Abagize uruhare muri Jenoside barahamagarirwa kubaka igihugu

Ubwo yifatanyaga n’abandi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, Minisitiri ushinzwe ingufu n’amazi, Isumbingabo Emma Franҫoise, yanahamagariye abagize uruhare muri Jenoside guhinduka bagaharanira kwifatanya n’Abanyarwanda bose kubaka igihugu kizima.

Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside mu murenge wa Save wabereye ku rwibutso rw’uyu murenge ahashyinguye imibiri isaga 3000 wabanjirijwe no gusoma amazina y’abishwe bo mu mirenge itandukanye yari igize icyahoze ari komine Shyanda ariyo murenge wa Save uyu munsi.

Minisitiri Isumbingabo Emma Franҫoise ari kumwe na Daphrose Mukarutamu uhagarariye ishyirahamwe Duhozanye.
Minisitiri Isumbingabo Emma Franҫoise ari kumwe na Daphrose Mukarutamu uhagarariye ishyirahamwe Duhozanye.

Nyuma hatuwe igitambo cya misa, hanatangirwa ubuhamya n’ubutumwa bunyuranye ariko bwose buganisha ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “twibuke Jenoside duharanira kwigira”.

Mu buhamya bwa Pascasie Uwamariya uvuka muri uyu murenge, yagarutse ku bubi bwa Leta yariho mu gihe cya mbere no muri Jenoside, aho Abatutsi bavutswaga amahirwe yo kwiga no gutera imbere nk’abandi asaba Abanyarwanda ko baharanira ko bitazongera.

Yagarutse kandi ku butwari bwaranze abarokotse anabasaba kubukomeza aho uyu munsi bagiye bagerageza kwiga no kwiyubaka mu buryo butandukanye kandi bitari byoroshye.

Yitanzeho urugero aho nyuma y’ibyo byose yasigaye ari imfubyi ariko uyu munsi akaba yarabashije kwiga akagera ku mpamyabumenyi y’ikirenga (Master degree). Yasoje ubuhamya bwe ashimira ingabo z’igihugu zatabaye Abanyarwanda muri kiriya gihe kibi.

Uwiringiyimana Emmanuel uhagarariye IBUKA mu karere ka Gisagara, yongeye gusaba ubuvugizi ku bantu barokotse barimo imfubyi zitabashije gukomeza amashuri ya kaminuza cyangwa kubona imirimo, ndetse n’abapfakazi uyu munsi batarabona aho baba ndetse n’abafite amazu yangiritse, ku girango bafashwe mu rugamba rwo kwigira barwana buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, we yongeye gusaba abaturage cyane ababyeyi ko babiba imbuto nziza mu bana babigisha amateka azira amacakubiri.

Mu butumwa bwa minisitiri Isumbingabo Emma Franҫoise, yasabye abatuye Save n’abanyarwanda muri rusange gushyirahamwe bakamagana upfobya Jenoside wese n’ufite ingengabitekerezo yayo.

Yabasabye guharanira kwigira, anatumirira abagize uruhare muri Jenoside guhinduka. Yijeje kandi abarokotse ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bahura nabyo.

Ati “Abanyarwanda tumaze gutera imbere, nidushyire hamwe rero twamagane abashaka kutuvangira batubibamo amacakubiri cyangwa bapfobya Jenoside, ahubwo dukore duharanira kwiteza imbere koko, n’anagize uruhare muri aya mahano nibahindure imyumvire baze dufatanye kubaka igihugu”.

Uyu muhango wasojwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Save ahashyinguye inzirakarengane zisaga 3000.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka