Gicumbi: Mu cyumweru cy’icyunamo hakusanyijwe Miliyoni zisaga 54 muri gahunda y’agaseke
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi hakusanyijwe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni 54 n’ibihumbi 896 n’amafaranga 10 muri gahunda y’Agaseke.
Rwirangira Diodore, umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite kwibuka mu nshingano ze avuga ko gahunda yo gushyiraho Agaseke gashyirwamo amafaranga mu gihe cyo kwibuka ari uburyo Akarere ka Gicumbi kateguye bwo gushishikariza abaturage kugira umutima ukunda wo gushyigikira imiryango y’abarokotse Jenoside.
Akomeza avuga ko abaturage bitabiriye gutanga inkunga yabo n’umutima ukunze.

Mwanafunzi Deogratias, umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite abarokotse Jenoside mu nshingano ze ashima igikorwa nk’iki kuko bigaragara ko abaturage bafite umutima w’urukundo wo gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside.
Bimwe mu bikorwa bateganya gukora muri iyi nkunga harimo gusura imiryango y’abarokotse Jenoside babafata mu mugongo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside, kuremera abakecuru b’incike hamwe n’imfubyi zirera, no gusana inzibutso ziri hirya no hino muri aka karere.
Aya mafaranga kandi azafasha abafite ubumuga batewe na Jenoside mu buryo bwo kubaha inkunga y’ingoboka bakwifashisha mu buzima bwabo.
Igikorwa cyo gutanga inkunga kandi ngo kizakomeza mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, aho bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere bateganya kuzatanga inkunga zinyuranye ku miryango y’abarokotse jenoside.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|