Gatsibo: Batangiye icyunamo baharanira ubumwe

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barahamagarira buri Munyarwanda guharanira ubumwe kugira ngo yiyubakire igihugu. Ubumwe n’ubwiyunge byagarutseho henshi mu midigudu igize akarere ka Gatsibo ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nsuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Intwaro yakoreshejwe kugira ngo Jenoside igerweho ari ugucikamo Abanyarwanda ibice; nk’uko byasobanuwe n’ umunyamabanga nshingwbaikorwa w’akagari ka Kabarore, Rigati Gaspard.

Yagize ati “Icyo dukwiye gukora ni uguharanira ubumwe nk’uko Leta yacu ibidushishikariza, tukirinda ibidukandukanya ahubwo tugahuriza umugozi umwe dufasha abafite intege nke tukagera ku iterambere”.

Mu kagari ka Kabarore umurenge wa Kabarore, abaturage baganiriye uburyo mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda bari babanye neza. Bagarutse kandi ku buryo abazungu batangiye kuzana ivangura mu ishuri kugeza nubwo batangiye kwandika ubwoko mu marangamuntu kimwe mu ntwaro zakoresheshe mu kubiba itandukaniro ry’Abanyarwanda.

Uretse kuganiro ibiganiro by’amateka yaranze u Rwanda abaturage bo mu karere ka Gatsibo bafashe umwanya wo gutekereza icyo bazakorera abacitse ku icumu rya Jenoside. Biyemeje ko buri mudugudu ugomba kugira icyo utegura kizagenerwa abacitse ku icumu batishoboye.

Abaturage bamaganye bamwe bagaragaye bapfobya igikorwa cyo kugenera inkunga kubacise ku icumu batishoboye, bavuga ko ari ivangura bagombye gufasha abatishoboye. Abaturage bavuga ko ntacyo bakora ngo bashobore guhoza uwabuze abantu be, nubwo batanga inkunga ari ukumufata mu mugongo atari ivangura kuko gahunda za Leta zafasaha abantu bose biciye mu budehe.

Abaturage bemeranyijwe ko bagomba kujya bahura buri saa munani kugira go bagire ibiganiro kandi basabwa no kwirinda no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abaharanira ubumwe batagomba kugira ikibatandukanya.

Ku rwego rw’akarere ka Gatsibo, igikorwa cyo gutangiza icyunamo cyatangiriye mu murenge wa Muhura mu mudugudu wa Taba ariko abaturage bose siho bagiye kuko bamwe mu midugudu yabo bagiye bagira ibiganiro bisesengura icyateye Jenoside bibukiranya amateka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka