Gasabo: Abaturage bo mu kagali ka Mibirizi bibutse Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 18 Gicurasi 2013, abayobozi n’abaturage bo mu kagari ka Mibirizi mu murenge wa Kanombe basuye urwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu murenge wa Rusororo ahashyinguwe inzirakarengane zisaga 3227.

Urwo rwibutso rwahoze ari rusengero rw’Abangilikane rushyinguyemo imibiri yavuye mu mpande zitandukanye nka Muyumbu, Ndera, Bumbogo, Kabuga ndetse n’abandi basaga 1500 biciwe muri urwo rusengero.

Abaturage n'abayobozi b'akagari ka Mibirizi bashyize indabo ku mva z'abashyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga.
Abaturage n’abayobozi b’akagari ka Mibirizi bashyize indabo ku mva z’abashyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga.

Uwarokokeye muri ako gace witwa Uwihoreye Beatha yadutangarije ko mbere babanaga neza nyuma haza kuza abari baturutse mu Ruhengeri na Gisenyi baje gutura aho babacamo ibice ndetse n’ ingengabitekerezo batangira kwica abantu mbere ya 1994.

Uwihoreye avuga ko iwabo Jenoside yatangiye mbere y’uko indenge ya Habyarimana igwa akaba yongeyeho ko babanje kurwana n’Interahamwe nyuma baza gucika intege kuburyo baje no gusuka risansi muri urwo rusengero ngo batwike abari baruhungiyemo.

Urwibutso rwa Ruhanga rwahoze ari urusengero.
Urwibutso rwa Ruhanga rwahoze ari urusengero.

Umuyobozi w’akagari ka Rubirizi, Sebarindwi Sylvestre, avuga ko bahisemo gusura urwo rwibutso kugirango barebe amateka yaho bayigishe abana babo. Yanahatangiye ubutumwa ko kwibuka biduha icyizere cy’uko bitazongera ukundi.

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye bagana imbere, basuye uwacitse ku icumu bamukorera isuku banamuha ibiribwa bitandukanye. Muri icyo gikorwa kandi bahaye urwo rwibutso inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi mirongo ine banakora isuku ku rwibutso.

Erinest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka