Gakenke: Kwemera icyaha no kugisabira imbabazi byatumye bisanzuranaho

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango y’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko biyunze kuko hari abagize uruhare muri Jenoside bemeye guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye nabo bakababarira.

Aba baturage bemeza ko kwemera icyaha no kugisabira imbabazi uretse kuba byaraboheye banyiri gukora icyaha byanafashije ababuze imiryango yabo, kuko ababiciye nyuma bagendaga banerekana abakoze Jenoside bari bakihishe hamwe n’imibiri y’Abatutsi yari itaraboneka bigama ishyingurwa mucyubahiro.

Nyuma yo kumwicira umugore hamwe n'abandi bavandimwe basigaye baturanye kandi babana neza kuko umwe yemeye icyaha akanagisabira imbabazi.
Nyuma yo kumwicira umugore hamwe n’abandi bavandimwe basigaye baturanye kandi babana neza kuko umwe yemeye icyaha akanagisabira imbabazi.

Leverien Ushizimpumpu wo mu murenge wa Mataba avuga ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi ariko nyuma aza kwemera icyaha agisabira imbabazi, ku buryo yabashije kugera kuri byinshi bitewe n’icyemezo yafashe cyo kwemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Ati “Kwirenga nkemera icyaha nkanagisabira imbabazi byatumye umutima wanjye ubohoka nagiye ahagaragara mbana n’abaturage nabo nakoreye icyaha naraje mvuye muri gereza baranyakira kugeza nubu turacyari kumwe turimo turasangira, turimo gushingirana tugahana inka.”

Ushizimpumpu agira inama nabasigaye muri gereza ariko bataragera kuri icyo gika ko bakwirega bakemera icyaha bakagisabira imbabazi kuko leta y’ubumwe atari leta ishaka guhambira umuntu ahubwo isaba kugirango umuntu ashyire ukuri ahagaragara.

Issac Twagiramungu nawe wagize urhare muri Jenoside gusa nyuma yo gufungwa yaje gusaba imbabazi yemera icyaha avuga ko asigaye abanye neza nabo yahemukiye kuko batabarana bagasangira.

Ati “Hari nk’umugabo nibuka nanditse nsaba imbabazi ku bantu 3 bari barasigaye mubo nari narahemukiye, we anatuye mu isambu yacu, mugusezerana kubera ko umugore wa mbere twari twaramwishe ashaka undi wa kabiri kandi ntiyagombaga kumutungira kw’isambu yuwa mbere kuko yarafite abana, ubu amutungiye iwacu kandi turabana, turaturanye, turadikanyije dusabana umunyu ibikatsi ari no muntu mbana neza nabo.”

Teoneste Habimana wo mu murenge wa Mataba yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ababakoreye icyaha kuba barireze bakemera icyaha haricyo byabafashije.

Agira ati “Uwireze akemera icyaha nagiye mubona nta kibazo afite kuko umutima waramukomanze arabireka ikindi amaze gusaba imbabazi leta yafashe igihe cyo kuza kunsaba imbabazi nanjye amaze kunsaba imbabazi agira uruhare rwo kumfasha kumenya ababikoze, kuko jye sinari mpari bamaze kugaragara biba ngomba ko twifashisha inkiko turabarega barabashinja muri rusange batubereye abantu beza kuko iyo bataza kwirega nta nubwo twari kuzabamenya.”

Ubuyobozi bwa CNLG na IBUKA mu karere ka Gakenke nabwo bwemeza ko hari intambwe imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside n’abayikorewe bamaze gutera mu mibanire kuko bisanzuranaho nta kibazo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka