Gakenke: Imibiri hafi 900 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi izashyingurwa

Tariki 08/04/2013, biteganyijwe ko imibiri 899 y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 izashyingurwa mu Rwibutso rwa Buranga, Akarere ka Gakenke.

Iyi mibiri yari isanzwe ishyinguwe muri urwo rwibutso ariko kubera amazi yinjiyemo imibiri igatangira kwangirika, byabaye ngombwa ko ikurwamo rwongera gutunganwa bundi bushya.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa mbere tariki 01/04/2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin yibukije abajyanama mu ihungabana ko bafite umurimo ukomeye kuri uwo munsi kuko abantu batari bake bashobora kuzahura n’ikibazo cy’ihungabana.

Abitabiriye amahugurwa ku ihungabana.
Abitabiriye amahugurwa ku ihungabana.

Akomeza avuga ko ari byiza ko bakwitegura neza kandi bakazaba ari benshi. Ngo bagomba kwegeranya ibikoresho bizakenerwa harimo n’imbangukiragutabara zakwitabazwa igihe bibaye ngombwa ko abagize ihungabana bajyanwa kwa muganga.

Uyu muyobozi ashimangira ko ari inshingano ya buri muntu wese kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ibiganiro bizabera muri buri mudugudu. Aha, yasabye abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kwibuka.

Iyi nama yitabiriwe n’abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge 13, abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorera muri zone y’ Ibitaro Bikuru bya Nemba n’abakozi b’ibitaro bahuguwe ku buryo bwo gufasha umuntu uhuye n’ihungabana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka