EGAM yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22
Umuryango w’Abanyaburayi urwanya iIvangura (EGAM), waje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babitangarije mu kiganiro bagiranye n’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA Agahozo) kuri uyu wa 6 Mata 2016, aho basobanuriwe uko imibereho y’abapfakazi ihagaze ubu.

Perezida wa EGAM, Benjamin Abtan ukomoka mu Bufaransa, avuga ko icyabazanye ari ukugira ngo berekane ko badashyigikiye abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “ki gitekerezo twakigize ubwo Ubufaransa bwangaga kuza mu Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20 muri 2014, dushaka gukuraho uko guceceka kw’abayobozi b’iki gihugu, ukuri kujye ahagaragara n’ubutabera bukore akazi kabwo ku byo Ubufaransa bushinjwa byo gutera ingabo mu bitugu abicanyi.”
Ikindi cyabazanye ngo ni ugufata mu mugongo abacitse ku icumu muri ibi bihe bikomeye barimo, bakaba bahisemo gusura AVEGA kubera akazi gakomeye kandi gatunganye yakoze ngo abapfakazi bagarure ikizere cyo kubaho.
Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie,avuga ko uruzinduko rw’abo Banyaburayi rufite akamaro ku barokotse no ku gihugu muri rusange.
Ati “Kuza kwabo ni byiza kuko birebera bakanumva ukuri ku byatubayeho, bityo bakadufasha kunyomoza abatanga amakuru atari yo, ahakana Jenoside n’uruhare rw’Ubufaransa bwayigizemo cyane ko bukinacumbikiye abatari bake mu basize bahekuye u Rwanda”.

Avuga kandi ku kamaro ko kwibuka, yagize ati “Iyo abantu baje kudufasha kwibuka bitwongerera imbaraga, biratwubaka, bikatugabanyiriza akababaro kuko tubona ko abantu bacu batibagirana”.
Umwe mu banyamuryango ba AVEGA witwa Béatrice, we yagarutse ku mibereho y’abapfakazi ba Jenoside nyuma y’imyaka 22.
Ati “Twaciye mu kababaro gakomeye mu 1994 ariko ubu dusa n’abagashyize ku ruhande kuko AVEGA yaduhuje, itwitaho, tugakora imyuga iduteza imbere bityo tukareka kwigunga no guhera mu gahinda k’abacu twabuze”.
Binyujijwe muri EGAM, abadepite 43 bo ku Mugabane w’Uburayi bashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko bazaza kwifatanyan’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko banashyigikiye abaminisitiri b’Abafaransa biyemeje na bo kuzitabira iki gikorwa.
Muri gahunda y’aba bashyitsi bazamara icyumweru, ngo harimo kandi gusura zimwe mu nzibutso za Jenoside n’imiryango yita ku mibereho y’abacitse ku icumu ndetse no kuganira na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.
Ohereza igitekerezo
|