Cimerwa yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima mu Rwanda (Cimerwa PLC) bwunamiye abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko bibabaje kuba Leta yarishe abaturage bayo.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruganda rwa Cimerwa rwatakaje abakozi 58.

Abayobozi n’abakozi ba Cimerwa bibutse abahoze ari abakozi b’uru ruganda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa uyu mwaka cyabaye tariki 11 Gicurasi 2021 aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse abayobozi n’abakozi b’uruganda rwa Cimerwa bashyira indabo ku mva rusange y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri 250,000 irushyinguwemo.

Tariki ya 12 Gicurasi 2021, abayobozi n’abakozi ba Cimerwa PLC bashyizeho ibuye ryanditseho amazina y’abakozi b’uruganda bishwe muri Jenoside.

Bunamiye abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside
Bunamiye abari abakozi ba Cimerwa bishwe muri Jenoside

Roland van Wijnen, Umuyobozi mukuru wa PPC Limited avuga ko gusura urwibutso byamufashije kumenya agaciro ko gukorera hamwe.

Ati “Igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, nari nkiri umunyeshuri muto. Ariko, kuba ndi hano uyu munsi bimfashije kumenya agaciro ko gukorera hamwe mu mahoro, kuko bituma umenya ukuri ”,

Akomeza avuga ko biteye agahinda bitanumvikana ukuntu abayobozi bashoboye kwica abo bashinzwe.

Ati “Ibi biteye agahinda, siniyumvisha impamvu Guverinoma ishobora gukora ibi, ntibatekereze ko twese tugomba kugira ubuzima nk’abantu. ”

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uruganda rwa Cimerwa rwageneye inka ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ruvugurura amazu abiri yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka