Cimerwa yahaye imfubyi za Jenoside inzu

Uruganda rwa Cimerwa rukora sima ruherereye mu Karere ka Rusizi rwahaye abana b’ipfubyi za Jenoside inzu ya miliyoni mirongo ine.

Ubwo abakozi b’uru ruganda bibukaga bagenzi babo 58 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirije ipfubyi eshatu zivukana inzu ifite agaciro ka miliyoni 40. Ababyeyi b’abo bana bombi ngo bishwe n’interahamwe zibasanze imbere ya Cimerwa aho bari batuye.

Iyi nzu bahawe yatwaye abarirwa muri miliyoni 40.
Iyi nzu bahawe yatwaye abarirwa muri miliyoni 40.

Yibuka abari abakozi bayo ku nshuro ya 22, Ubuyobozi bwa Cimerwa buvuga ko basanze bakwiye kujya bakora n’ibikorwa byo gufasha impfubyi basigiwe na Jenoside, bakaba bahereye kuri abo bana.

Nikuze Cecile Simpunga, umwe muri abo bana, avuga ko interahamwe yaje kubahisha ari yo yaciye inyuma ikajya kwica ababyeyi babo, ariko bo barokorwa n’umugore w’iyo nterahamwe wahise abakura aho yari yabasize mu musarani akabajyana ahandi.

Akomeza avuga ko bajyaga babazwa no kubona iwabo hakiri itongo none bakab banejejwe no kuba Cimerwa ibubakiye.

Aba bakobwa batatu bavukana ni bo babakiwe iyo nzu.
Aba bakobwa batatu bavukana ni bo babakiwe iyo nzu.

Yagize ati “Twishimiye ko natwe iwacu mu rugo hasusurutse izina rya data rikaba ritazazima. Twababazwaga cyane n’uko twazaga ntaho dufite tujya ntawe dusanze tukabona amatongo gusa.”

Umuyobozi wa Cimerwa, Busisiwe Maria Legodi, yasabye ababubakiwe iyi nzu kwirinda kuyigurisha cyangwa kuyikoreramo ibindi bikorwa kuko yagenewe guturwamo.

Ubuyobozi bwa Cimerwa bwabasabye kutagira ikindi bayikoreramo uretse kuyituramo.
Ubuyobozi bwa Cimerwa bwabasabye kutagira ikindi bayikoreramo uretse kuyituramo.

Ati “Ndagira ngo mbivuge ku mugaragaro kandi turi hamwe twese iriya nzu yabonetse ku nkunga n’umutima mwiza w’abakozi ba Cimerwa n’ubuyobozi bwabo.

Ni yo mpamvu tubabwira ko idashobora kugurishwa na rimwe, ikindi ntibishobora kuba akabari, icyo yagenewe ni uguturwamo.”

Cimerwa ikaba yihaye intego yo kujya igira igikorwa kimwe gifatika cyo gufasha abarokotse Jenoside mu bihe nk’ibi mu rwego rwo kubafasha kudaheranywa n’agahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane. Ubuyobozi bwa Cimerwa n’abakozi bayo ni abo gushimirwa cyane. N’ibindi bigo birebereho. Imana ibahe umugisha kandi muzunguke mubyo mukora byose.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka