CEPGL yibutse abakozi yabo bishwe mu gihe cya Jenoside
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) wibutse ku nshuro ya kabiri abakozi bawo batandatu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abakozi bibukwa bahoze bakorera CEPGL bamaze kwandikwa mu nzu CEPGL ikoreramo kugira ngo abahageze bajye babazirikana ndetse bikaba biteganyijwe ko bazubakirwa urwibutso rwabo ku biro bya CEPGL.

Kayitsinga wari umukozi wa CEPGL avuga avuga ko abakozi b’Abatutsi bahozwagaho ijisho kugira ngo badashobora guhunga, cyane ko mu buyobozi nta Mututsi warimo na Kanamugire Alphonse wari Umuhutu wabuzaga abantu kwica Abatutsi Interahamwe zaramwishe.
Taliki 08 Mata 1994 nibwo Jenoside yari itangiye mucyahoze ari Gisenyi, maze abakozi ba CEPGL bo mu Burundi na Congo basaba guhungishwa, ariko ab’Abanyarwanda ngo bahojejweho ijisho kuburyo badashobora guhunga bituma bicirwa mu ngo zabo.

Abafite imiryango yabo yakoraga muri CEPGL basaba ko uretse kubaka urwibutso rw’ababo bahakoraga ngo uyu muryango wagombye kureba uko ufasha imiryango y’ababo basize birimo no kubaha akazi mu gihe hari abafite ubushobozi bwo kugakora.
Hakaba hasabwa ko ababa bazi amakuru y’abari abakozi batarashyingurwa mu cyubahiro gutanga amakuru kuko habonetse batanu gusa uwitwa Niyonzima akaba ataraboneka.

Ikindi ni uko hari abazi amakuru y’abari abakozi ba CEPGL baba barakoze Jenoside ayo makuru nayo yatangwa, bikaba bivugwa ko bamwe mu bayobozi batishe ariko bakoraga ubukangurambaga bwo kwica, utungwa agatoki ni uwitwa Mathias wari mu ishyaka CDR.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|