Bugarama: Undi warokotse Jenoside yatewe iwe mu rugo

Nyuma y’uko umugore witwa Mukangwije Vérène warokotse Jenoside yaraye atwikiwe ikiraro cy’inka ubwo abandi bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi hongeye kuboneka ikindi gikorwa gihohotera uwarokotse Jenoside, ubwo ahagana saa cyenda z’ijoro rishyira ku wa 08 Mata 2015, umugore witwa Uwizeyimana Bernadette wo mu Kagari ka Pera yatewe n’abantu bataramenyekana bakamena ibirahure by’inzu, ndetse bakamutera amabuye agakomereka mu rubavu no mu gahanga.

Uyu mugore avuga ko afite ubwoba bwo kuzongera gusubira iwe kuko no mu cyunamo cy’umwaka wa 2013 nabwo yakubiswe mu buryo bukabije.

N'agahinda kenshi, Uwizeyimana avuga ko amaze kumugara kubera imvune bamaze iminsi bamusigira.
N’agahinda kenshi, Uwizeyimana avuga ko amaze kumugara kubera imvune bamaze iminsi bamusigira.

Icyo gihe ngo bamubwiye ko bazamwica nk’uko bishe se ndetse ko batazigera bamuha amahoro, ni muri urwo rwego avuga ko amaze guhinduka ikimuga kubera imvune abo bagizi ba nabi bahora bamusigira, ku buryo kongera gukora imirimo yamutungaga y’ubucuruzi atakibishoboye.

Ubwo Kigali Today yamusangaga mu kigo nderabuzima cya Bugarama, n’agahinda kenshi yavuze ko aho kugira ngo yicwe ngo yasiga inzu ye akimukira ahandi kubera ko abona ko abamushakisha nta kindi bifuza atari ukumwica ariko Imana igakinga akaboko.

Inzu y'uyu mugore yamenaguwe ibirahure.
Inzu y’uyu mugore yamenaguwe ibirahure.

N’ubwo ikigo nderabuzima cya Bugarama aricyo cyari kikiri kumukurikirana, ngo cyari kigiye kumwohereza ku bitaro bya Mibirizi kuko ngo babona imvune bamusigiye ziri kugenda zibyara ibindi.

Kigali Today yifuje kumenya impamvu muri uyu Murenge wa Bugarama hakunze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wawo, Nyiragaju Janvière avuga ko biterwa n’imiterere y’umurenge wabo utuma hakiri abagifite imitima itarahinduka bitewe n’uko batitabira ibiganiro kimwe n’abandi ahubwo bigira mu bihugu by’abaturanyi mu bihe nk’ibi bakaza bashaka guhungabanya umutekano.

Nyiragaju avuga ko bafashe ingamba zo gucunga umutekano w'uyu mugore.
Nyiragaju avuga ko bafashe ingamba zo gucunga umutekano w’uyu mugore.

Mu ngamba zafashwe kuri uyu mugore ni uko ngo hagomba gutekerezwa uko uyu mubyeyi yakwimurwa aho atuye kuko bishoboka ko horohereza abashaka kumugirira nabi mu buryo bwo kumugeraho.

Igitangaje ni uko ngo bari babwiye irondo ko mu gihe cy’icyunamo bagomba kuzirikana uyu mugore kuko ngo akunze kwibasirwa mu bihe byo kwibuka, ariko ngo uwari arishinzwe wanigeze no kuniga uyu mugore ngo yahise abwira bagenzi be ngo bahave ari nabwo ngo yahise aterwa.

Kugeza ubu abantu 7 barimo n’uwo mugabo wari uyoboye irondo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza bakekwaho kuba bihishe inyuma yayo mahano n’ubwo inzego z’umutekano zigikora iperereza.

Uyu mukecuru nawe yari yatwikiwe ikiraro mu Murenge wa Bugarama.
Uyu mukecuru nawe yari yatwikiwe ikiraro mu Murenge wa Bugarama.
Iyi nka niyo bari bagiye gutwikira mu kiraro.
Iyi nka niyo bari bagiye gutwikira mu kiraro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

RIKO MANA Y’IRWANDA NAJYAGA NKEKA KO BAKABYA ARIKO UWO MUNTU ARABABAYE IBYO BISIMBA NIBIMENYEKANA BAZABISHYIRE AHAKWIYE

GAFIRITA yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

nkabo nibibafata baba funge burundu kuko aka nagasemburutso igihe biciye ntibarahaga?

alias yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ariko Mana koko ibi bizashira ryari? ndabona urugendo rukiri rurerure pe!

huumm yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka