Basabwe gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka igashyingurwa

Abatuye Akarere ka Gicumbi basabwe gutanga amakuru kugira ngo imbiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ishyingurwe mu cyubahiro.

Nyirarukundo Emeritha uhagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi yatangaje ko mu Murenge wa Mutete hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, kubera bamwe bagifite ingengabiktekerezo yo kwanga gutanga amakuru.

Babanje kunamira imibiri yabazize jenocide aho ishyinguye.
Babanje kunamira imibiri yabazize jenocide aho ishyinguye.

Yagize ati “Mu mwaka ushize mu gihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside mu Karere ka Gicumbi hagaragaye ingengabitekerezo, ariko abakurikiranywe n’ubutabera twarongeye tubabona babarekuwe ku buryo twibaza impamvu badahanwa bikatuyobera.”

Avuga ko icyo bifuza nk’abarokotse ko ari uko abaturage na bamwe mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha batanga amakuru ku bantu bataraboneka ngo bahyingurwe.

Bacanye n'urumuri rw'icyizere.
Bacanye n’urumuri rw’icyizere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Kabagambe Deo nawe yasabye abaturage ko bakwiye guha agaciro imibiri y’abazize jenoside batanga amakuru kugirango bazahyingurwe mu cyubahiro.

Yabasabye ko kwibuka ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu wishwe muri icyo gihe wagombye kuba akiri ku gasozi atarashyingurwa mu rwibutso.

bBri guhyira indabo ahashyinguye imbiri y'inzirakarerngane.
bBri guhyira indabo ahashyinguye imbiri y’inzirakarerngane.

Ati “Mwakwihanganye mu gatanga amakuru abacu bazize Jenoside batarashyingurwa mukatubwira aho mwabashyize tukabashyingura mu cyubahiro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMIBILI ITARABONEKA MU RWANDA NI MYINSHI CYANE. ABAJUGUNYWE MU NZUZI SE , TUZABABONA GUTE? ABATWIKIWE SE MU PARC AKAGERA NO MULI NYUNGWE, TUZABABONA GUTE?
UBUMWE NUBWIYUNGE NAHO BUSHINGIYE.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka