Barasaba kwegurirwa inzu y’amateka ya Jenoside

Akarere ka Kamonyi karasaba abadepite kugakorera ubuvugiza kakegurirwa inzu y’amateka ya Jenoside imaze imyaka 10 ihubatswe ariko ikaba ntacyo ikoreshwa.

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2016, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi, ruherereye mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, uwari uhagarariye Umuyobozi w’akarere, Muhoza Alphonse, yasabye abadepite gukora ubuvugizi bagahabwa inzu y’amateka ya Jenoside iri ku rwibutso.

Abadepite bifatanyije n'abaturage ba Kamonyi mu muganda rusange usoza Werurwe 2016.
Abadepite bifatanyije n’abaturage ba Kamonyi mu muganda rusange usoza Werurwe 2016.

Iyi nzu y’amagorofa abiri, yubatswe n’Ikigega gifasha Abarokotse Jenoside (SURF) muri 2006 , kiyegurira Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ariko ntiyagira icyo ikorerwamo, ku buryo itangiye kwangirika.

Yari igenewe ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside n’isanamitima ku bantu bagize ikibazo cy’ihungabana. Mu mwaka ushize, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yari yemeye ko izegurirwa akarere kagafatanya na CNLG kuyikoresha.

Muhoza ati “Byaba byiza inzira zo kuyihabwa zirangiye n’inzu ikozwe, hanyuma akarere kakayegurirwa itunganyije neza kugira ngo ikoreshwe icyo yagenewe”.

Hon Mukama Abbas yashyigikiye icyifuzo cy’uko iyo nzu yegurirwa akarere, kuko yafasha mu rwego rwo kwigisha amateka kandi ikazaba ubushyinguro bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kamonyi.

Yagize ati “Twebwe nk’abadepite tuzakorana na Minisiteri y’Umuco na Siporo kuko ari na yo ifite CNLG mu nshingano. Ubu iyi nzu iracyari mu mutungo rusange w’igihugu.

Inama y’abaminisitiri nibyemeza, izakurwa mu mutungo rusange, ishyirwe mu mutungo bwite w’akarere. Kandi kayihawe yuzuye byafasha kuko ingengo y’imari igenerwa akarere ni nto, ntikabasha kuyisanira”.

Bakora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Bakora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Depite Mukama yibukije abaturage kugenzura ibibakorerwa no kuvuga ibitagenda kuko ari byo byubaka igihugu.

Ati “Niba hari icyo nshinzwe njyewe Mukama, mukabona ntagikoze neza, mufite uburenganzira bwo kumbaza cyangwa mukabwira izindi nzego zikambaza kuko Leta yacu yahaye agaciro abaturage”.

Umuganda wo gukora isuku ku Rwibutso witabiriwe n’abadepite 15; bashimye abaturage ubwitabire bagaragaje; babasaba gufata mu mugongo abarokotse Jenoside mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka