Barasaba ko urwibutso rw’iwabo rusanwa
Abarokotse Jenoside barasaba ko urwibutso rwo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi rusanw,a kuko ruva amasanduku bashyinguyemo akangirika.
Nyirarukundo Emeritha ahagarariye umuryango Ibuka muri Gicumbi, avuga ko iki kibazo cy’urwibutso ruva iyo imvura yaguye kimaze iminsi, ariko abashinzwe imyubakire ntibagaragaze igitera imvura kwinjira mu rwibutso.

Avuga ko iyo basuzumye basanga amazi aca ku nkuta akinjira mu rwibutso mu imbere no hejuru ku mabati haca amazi yose akinjira mu rwibutso.
Mu izina ry’abarokokeye mu murenge wa Mutete, yifuza ko ubuyobozi bw’akarere karusana mu buryo bwihuse kugirango amasanduku ashyinguyemo imibiri adakomeza kwangirika.
Agira ati “Icyo twifuza twebwe ni uko niba bishoboka gahunda yo gusana inzibutso yashyirwa mu ngengo y’imari y’akarere noneho aho urwibutso rugize ikibazo bakihutira kubikora.”

Nyirarukundo avuga kandi ko n’ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside bibitse mu buryo budakwiye.
Avuga ko nk’imyenda abishwe mu gihe cya jenoside bari bambaye imanitse mu rwibutso, akifuza ko yabikwa neza, ku buryo umuntu usuye urwibutso wese yahita abona ko ari ibimenyetso by’imyenda y’abishwe.
Avuga ko hadashyizweho uburyo bwo kubibungabunga ibimenyetso byazasibangana, abana bavuka ubu bakajya babibarirwa mu nkuru kandi bagombye kubyibonera imbonankubone.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, avuga ko iki kibazo cy’uru rwibutso rwo mu murenge wa Mutete ruva kigiye gukemuka byihuse kuko ruri mu rwibutso rwa mbere ruzasanwa.

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda, harimo no kubungabunga inzibutso n’ibindi bimenyetso byose bigaragaza ko Jenoside yabaye mu Rwanda.
Uru rwibutso rushyinguwemo imibiri 1042, abagera muri 600 muri bo bavukaga muri uyu murenge abandi babahaguye bahunga baturutse mu byahoze ari komini zahanaga imbibe n’uyu murenge.
Ohereza igitekerezo
|