Bamaganye abaganga bakoreye Jenoside abarwayi bari bashinzwe kuvura

“Biragoye kwiyumvisha ko Jenoside yageze no mu bitaro aho gukiza abarwayi, baje bahashakira ubuzima ariko bakabwamburwa n’abakagombye kumufasha”.

Ayo ni amagambo yavuzwe na Christian Dukuze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu ubwo hibukwaga abarwayi n’abaganga bakoreraga muri ibyo bitaro tariki 20/04/2012.

Dukuze yavuze ko muri Jenoside zose zabaye ntaho ibitaro byavuzwe ko byajonjoye ubwoko, abarwayi bakicwa n’abaganga no mu nsengero z’Imana ntibahatinye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, Kanyankore William, yatangaje ko ibyo bitaro bigiye kwita cyane ku bahungabanye asaba abaganga gufasha abahungabanye, bakavurwa n’iyo nta mafaranga cyangwa ubwishingizi bafite.

Ati “Jye muzabinshyire ku mutwe nimugira ikibazo ariko abantu bafashwe”.

Seratier Mazimpaka, umwe mu barokokeye muri ibyo bitaro ahamya ko bigoye kongera kugirira icyizere ibitaro nyuma y’ivangura n’ubwicanyi bwabereye aho.

Yagize ati: “Hari igihe ugera kwa muganga ugakata ugasubira mu rugo kubera ibihe bibi twahagiriye”.

Mazimpaka n’abandi batangabuhamya bavuga ko batazibagirwa uwahoze ari umuganga w’umugore wari uzwi ku izina rya Vumbura wishe impinja n’abandi barwayi abatemye, ubu yarekuwe n’inkiko Gacaca yibera i Rubavu.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi kuba yibuka abahaguye.

Yasabye n’ibindi bigo bikorera muri ako karere kwibuka bityo bigatuma amakuru y’ahajugunywe abatutsi aboneka.

Uyu muhango ubaye ku nshuro ya kabiri, wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruri ahitwaga “Commune Rouge”, ahashyinguye abantu baguye mu bitaro 26.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jounalistes mutumiwe mu nama sa cyenda ejo mu karere ka GICUMBI kugirango mukurikirane akarenga abaturage bagiriwe bamburwa ibibanza bahawe n’Umurenge wa KAGEYO.IZAYOBORWA NA MAYOR NA GITIFU. Muzabwire n’abandi.MURAKOZE!ABATURAGE BA GICUMBI

ubumwe yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka