Bafata kwibuka nk’inzira yo guca intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burahamagarira ibyiciro byose gutegura gahunda zo gukomeza kwibuka muri iyi minsi 100, kuko bizabafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Akarere ka Ruhango kavuga ko nubwo icyumweru cy’icyunamo cyasojwe tariki 13 Mata 2016, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeza mu gihe cy’iminsi 100.

Kwibuka bica intege abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayihakana.
Kwibuka bica intege abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihakana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, asaba ibigo by’amashuri, ibitaro, amadini, amakoperative n’ibindi byiciro, gutegura neza izo gahunda kuko ngo kwibuka bica intege abafite umugambi wo gupfobya jenoside n’abafite ingengabitekerezo yayo.

Ati “Ibi bizatuma ba bandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bacika intege, bakabura aho bakwirwa, ndetse igihe cyagera ukabona bo ubwabo baratuye, bavuze ibyo bari barimo bakiyemeza kuza mu murongo wo kubaka igihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, asaba abarokotse Jenoside kwandika ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inyandiko zikazafasha kubungabunga ayo mateka kuko atagomba gusibangana.

Agira ati “Hari umuntu umaze imyaka 22 ataravuga ubuhamya bwe. Ni ukuri, abazi kwandika mujye mubyandika; abatazi kwandika bifashishe ababizi. Aya ni amateka yacu atagomba gusibangana.”

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier.

Asobanura kandi ko kwandika aya mateka ari uburyo bwo kubungabunga amateka ya Jenosode, bikaba inzira yo kwibuka no kuzirikaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, n’uburyo bwo gufasha mu rugendo rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa bwe kandi muri ibi bihe, asaba abaturage kudahishira uwo ari we wese, n’ahantu hose hakekwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kuvuga ukuri kose ku byabaye muri Jenoside, kuganiriza abana n’urubyiruko muri rusange ukuri kuri Jenoside hagamijwe kubarinda abashobora kubabibamo ibitekerezo bibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka