Amatorero ya gikiristu yishyize hamwe mu bikorwa bijyana no kwibuka Jenoside
Abayobozi b’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda bemeranyijwe ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizarangwa n’ibikorwa byihariye by’abakirisitu, harimo urugendo rwo kwibuka ruzava ahuntu hafite amateka yihariye, inama n’ibiganiro ndetse n’amasengesho, byose byahariwe gushima Imana.
Ihuriro ry’Amatorero y’abaporotestanti ryitwa PEACE PLAN rirateganya ibikorwa birimo gukora inama mpuzamahanga, inyigisho, gufasha abarokotse Jenoside, bahereye ku gusengera igihugu ku itariki 04/4/2014, no gushima Imana ku itariki ya 17/08/2014, nk’uko gahunda ibigaragaza.
Ku itariki 26/4/2014 amatorero arateganya ingendo eshatu zo kwibuka zizasoreza kuri stade Amahoro, aho urugendo rwa mbere ruzaba ruvuye i Kanombe haguye indege ya Habyarimana, bikaba imbarutso ya Jenoside; urwa kabiri ngo ruzava ku Kicukiro hibukirwa ko Abatutsi batereranywe, naho urwa gatatu rukazava ku ngoro y’Inteko habaye imbarutso yo guhagarika Jenoside.
Uretse amasengesho, ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside no kubaka ikirango cyangwa urwibutso rw’ibyiringiro bizaba mu minsi itandukanye, aho amatorero ya gikirisitu anateganya ibikorwa bishimangira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Rev. Mfitumukiza Andrew, umubitsi muri PEACE Plan ukomoka mu matorero y’Ababatisita, yavuze ko abagize amatorero bazatangira gahunda yo kwihana mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo “kwikorera imitwaro ya bene wabo b’Abahutu bakoreye Jenoside Abatutsi”.
Ati: “Igihe kirageze ko itorero rimenya ko abantu bakwihana mu izina ry’ubwoko, uko niko kuri kw’ijambo ry’Imana; Daniel yari i Bubuloni mu bunyage we nta cyaha yari yakoze, ariko yibuka ko ibyago barimo byatewe na benewabo, aratura (kwatura) aravuga ngo “twakoze nabi, ntabwo twumviye abahanuzi”, Rev Mfitumukiza.
PEACE Plan ivuga ko mu nyigisho zizahabwa Abanyarwanda cyane cyane icyiciro cy’urubyiruko, hari ukubabwira ko Imana irimo gukora ibitangaza no kubaha ibyiringiro ko ntacyo bakibaye; ariko bagasabwa kuba abantu bitwara mu buryo bushimisha Imana, nk’uko byatangajwe na Enock Dusingizimana, umwepiskopi w’itorero CECAM, akaba agize Inama y’ubutegetsi ya PEACE PLAN.
Mu nama yo kuri uyu wa gatatu tariki 02/4/2014, Musenyeri Dusingizimana yagize ati: “Abantu bari bambaye amashara bari urubyiruko, tukaba rero tugamije kurwubaka”.
Pasitoro Charles Mugisha wo mu itorero rya Africa New Life Ministries, akaba na Visi Perezida wa PEACE Plan, yamwunganiye ati: “Turashaka ko urubyiruko muba Abanyarwanda, aho kuba nk’Abanyamerika b’abirabura bitwara nabi; tugomba kugendera mu mico yo kwiyubaha”.
Mu bikorwa bitandukanye bya Rwanda shima Imana, nk’uko bisanzwe ngo bazifatanya na Pastoro Rick Warren, Umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga w’umunyamerika.
Ihuriro ry’amatorero ya giporotestanti mu Rwanda, PEACE Plan ryatangijwe n’impuzamatorero enye zikorera mu Rwanda, bakaba bagiye kwizihiza gahunda ya Rwanda shima Imana ku nshuro ya gatatu, kuva aho batangiriye mu mwaka wa 2012.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|