Amateka ya Jenoside adasigasiwe, abakiri bato ntibazashobora kuyasobanura

Abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ngo bafite impungenge ko batazashobora gusobanurira amateka ya Jenoside abazabakomokaho nihadafatwa ingamba zihuse zo kuyasigasira.

Buri mwaka mu gihe cyo kwibuka abazize iyi jenoside, humvikana ubuhamya bukubiyemo amateka yayo.

Gusa, kenshi usanga ubwo buhamya butabikwa ku buryo uwabutanze aramutse atakiriho, ayo mateka ashobora kwibagirana cyangwa umwimerere wayo ugatakara uko imyaka ishira indi igataha, nk’uko bamwe mu baturage babyemeza.

Aha ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutonde mu Karere ka Rwamagana.
Aha ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutonde mu Karere ka Rwamagana.

Niyomugabo Callixte wo mu Karere ka Rwamagana ati “Ubuhamya abantu batanga none, uko babuvuga ndahamya ko mu 1995 na nyuma yaho gato atari ko bari kubuvuga. Ndahamya ko hari utuntu bagenda bibagirwa uko imyaka ishira.”

Nyuma y’imyaka 22 Jenoside ibaye, hari abana benshi bagiye bavuka. Uretse abagira amahirwe yo kubona ababasobanurira amateka ya Jenoside ngo hari n’abayumva nk’inkuru zisanzwe bitewe n’uko bumva avugwa mu gihe cyo kwibuka gusa. Bamwe bavuga ko bafite impungenge ko ayo mateka adasigasiwe batazashobora kuyasobanurira abazabakomokaho.

Mugabekazi Olive w’imyaka 21 ati “Amateka tumenya tuyabwirwa n’ababyeyi, ariko hari igihe tuzaba tutakibafite natwe abadukomokaho ntibamenye ibyabaye kuko ayo mateka ntiyasigasiwe ngo yandikwe. Twumva hakwiye kujyaho ikigo cyihariye cyandika amateka ya Jenoside kugira ngo abayatwigisha igihe bazaba batakiriho natwe tuzabashe kuyigisha abazadukomokaho.”

Mugabekazi wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, arasaba ko amateka yayo yasigasirwa.
Mugabekazi wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, arasaba ko amateka yayo yasigasirwa.

Muhoza Hebrine w’imyaka 19 we agira ati “Kwigisha amateka ya Jenoside ntibikwiye kuba mu kwezi kwa kane gusa. Yego na ho tuhungukira byinshi, ariko birakenewe ko twabona ahantu twajya twigira amateka.”

Hafi buri mwaka mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hirya no hino mu turere humvikana ijwi ry’abayobozi b’Umuryango wa IBUKA basaba ko abafite ubuhamya kuri Jenoside bafashwa bukandikwa, aho bishoboka bukabikwa mu buryo bw’amashusho.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste avuga ko kuba bidakorwa ngo byaba biterwa n’uko iyo gahunda zo kwibuka zirangiye abantu bahita bahugira mu bindi. Bityo, agasaba ko akarere kabishyira mu mihigo igomba gukurikiranwa umunsi ku munsi.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Jean Baptiste.

Ati “Bigaragara ko tubivuga bikibukwa cyane mu kwezi kwa kane kuko arib wo abantu baba bari muri gahunda zo kwibuka. Ni yo mpamvu dusaba ubuyobozi ko bijya mu muhigo kugira ngo bibe ibintu byanabonerwa ingengo y’imari kugira ngo bitazakomeza kuvugwa ariko nta gikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kubika amateka ya Jenoside bikwiye.

Ubuyobozi bw’aka karere ngo bugiye gufatanya na IBUKA gushaka abafite ubuhamya babutange bwandikwe, kugira ngo abazavuka mu bihe biri imbere bazasange hari aho bashobora kubona amateka y’iyo Jenoside.

Mu duce twinshi tw’igihugu n’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko, ayo mateka ntarakusanywa ngo abikwe mu buryo burambye. Cyakora mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana ngo batangiye kwandika amateka yaho no kuyabika mu buryo bw’amashusho, nk’uko Umuyobozi wa IBUKA muri ako karere abivuga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we yemera ko kwandika amateka ya jenoside bikwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab na we yemera ko kwandika amateka ya jenoside bikwiye.

Intego bafite ngo ni uko amateka y’agace kitwaga u Buganza kose yakwandikwa, kakaba kari kagizwe n’icyari Komini Rutonde na Komini Muhazi mbere ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka