Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahaguye

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’abagatuyemo bahuriye ku kicaro cy’akarere mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013.

Igikorwa kitabiriwe n’abahagarariye urwego rwa Polisi n’igisirikare cy’u Rwanda kuko ibyicaro byazo ariho bibarizwa, kcyaranzwe n’amasengesho yo gusabira abitabye Imana muri Jenosie, ubuhamya bamwe mu barokotse baciyemo n’ibiganiro bitandukanye biganisha ku kwibuka.

Bamwe mu bari bitabiriye ikiriyo cyabereye ku cyicaro cy'akarere ka Gasabo.
Bamwe mu bari bitabiriye ikiriyo cyabereye ku cyicaro cy’akarere ka Gasabo.

Mu biganiro abari bahagarariye IBUKA na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) bagejeje ku bari aho, bavuze ko amateka y’u Rwanda yagoretswe bikaba aribyo byaganishije ku bwicanyi ndengakamere butigeze bugaragara ahandi.

By’umwihariko, Antoine Harorimana wari uhagarariye IBUKA yasabye abari aho kumva ko abacitse ku icumu ari inshingano zabo. Asaba akarere keihutira gucyemura ibibazo by’abasesereza abacitse ku icumu n’abatarishyura imitungo bangije.

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n'ubuhamya, aho abibukaga bavugaga inzira y'umusaraba baciyemo.
Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe n’ubuhamya, aho abibukaga bavugaga inzira y’umusaraba baciyemo.

Umuvugizi w’Ingabo Brig. Gen. Joseph Nzabamwita wavuze mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yunze mu ijambo rya ACP Theos Badege Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, wavuze ko umutekano uri mu maboko ya buri Munyarwanda.

Brig. Nzabamwita yavuze ko byabaye ari icyasha ku Rwanda akaba ari yo mpamvu ko Abanyarwanda bazajya bahora bibuka, kugira ngo bitazongera kubaho ukindi. ati: “Ni na gombwa ko twibuka kugira ngo bidufashe gufata ingamba zo guteza igihugu imbere no kubo mu bihe bizaza”.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi, atanga ikiganiro ku mutekano w'igihugu n'inshingano z'Abanyarwanda mu kuwubumbatira.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi, atanga ikiganiro ku mutekano w’igihugu n’inshingano z’Abanyarwanda mu kuwubumbatira.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho mu gihe hari ubuyobozi burajwe ishinga n’icyateza imbere imbere Abanyarwanda kikanabunga, bitandukanye na Leta zabanje zaharaniraga ivangura.

Willy Ndizeye, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yatangaje ko igikorwa cyo kwibuka muri aka karere ari ingenzi kuko abakozi b’akarere bangomba kumenya ko kwibuka bibaho, aho guhora baherwanywe n’akazi gusa.

Willy Ndizeye, Umuyobozi w'akarere ka Gasabo, yemeza ko kwibuka bituma Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa na Jenoside, bikaba kandi no kwifatanya n'abayirokotse.
Willy Ndizeye, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yemeza ko kwibuka bituma Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa na Jenoside, bikaba kandi no kwifatanya n’abayirokotse.

Ati: “Uyu mwanya twawutekereje kugira ngo twifatanye n’abarokotse Jenoside muri rusange, nk’uko byagiye biba hirya no hino mu mirenge mu midugudu. ni n’umwanya wo kwifatanya n’abandi.

ariko no mu karere kacu tugomba kwibuka yaba ari abaturage bahoze batuye mu karere, yaba ari n’abaguyemo bavuye hirya no hino, haba n’abavuye mu karere bakicirwa ahandi. Ariko by’umwihariko ni ukwibuka Abanyarwanda bose muri rusange”.

Ndizeye uyobora aka karere gafite inzibutso zigera ku icynda harimo n’izatangiye kwangirika kubera kubura amikoro yo kutazitaho, bigakubitiraho na bimwe mu bibazo abacitse ku icumu bagihura nabyo, avuga ko akarere kagerageza kubicyemura uko gashoboye kdi kakaba kazanakomeza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twibuke kuko ni ngombwa, guhera ku muturage kugeza ku nzego za leta zo hejuru, maze dusibangatanye ibitekerezo bya bamwe bapfobya genocide nkana..

salaama yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Kwibuka ni ngombwa kandi ntiduteze no kwibagirwa abacu batuvuyemo tukibakeneye..bityo bikadufasha kwigira tunahesha ishema n’agaciro bambuwe...

gahamanyi yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka