Ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’Urubyiruko - CNLG
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba urubyiruko gukoresha ubushobozi rufite rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo rwubake ahazaza h’u Rwanda hatarangwa amacakubiri.
Byavugiwe mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 7 Gicurasi 2016 uhuje ibigo bine by’ubucuruzi birimo Station SP Commerce, Petrocom, Rwanda Mountain Tea, na Tea Investiment Group.
Nzirimu James ushinzwe ubuvugizi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri CNLG, yavuze ko ahazaza heza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko.
Yagize ati ”Urubyiruko rugize hafi 70% y’Abanyarwanda kandi ni rwo rwakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni na rwo rwayihagaritse, rukura u Rwanda mu kangaratete rwari rurimo.”
Ashingiye ku bushake n’imbaraga urubyiruko rwakoresheje ruhagarika Jenoside, Nzirimu yatangaje ko umubare munini w’urubyiruko umaze gusobanukirwa n’ingaruka z’ikibi, ubu bakaba barahagurukiye kukirwanya ndetse no guhindura bagenzi babo bagifite ibitekerezo biganisha ku nabi.
Yasabye urubyiruko rwari rwiganje mu bakozi b’ibyo bigo bine by’ubucuruzi ko bakomeza kwifashisha iterambere mu ikoranabuhanga u Rwanda rumaze kugeraho, bakifashisha imbuga nkoranyambaga bahangana n’abantu bakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y’u Rwanda.
Ati “Aheza hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu rubyiruko. Ni yo mpamvu mugomba guhaguruka mukarwanya mwivuye inyuma ikintu cyose cyagarura Abanyarwanda mu mwijima wa Jenoside.”
Niyibizi Bonavanture wari uhagarariye ibi bigo uko ari bine, yagarutse ku mateka yaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa abantu ubugome bwakorewe Abatutsi muri icyo gihe, ndetse abasaba kwibuka babikuye ku mutima kuko ari byo bizafasha gushyira mu bikorwa intero Abanyarwanda badahwema gutera bavuga ngo “ntibizongera”.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyiza pe kwigisha abana bacu amateka...ni ugutegura neza abenegihugu bejo. Abana bacu bagomba kumenya uko u Rwanda rwatuwe, uko amoko atandukanye yarutuye nuburyo ingoma zabayeho nta guhengama ndetse nuburyo zagiye zisimburana...mbega byiza

ibyo nanditse mu kanya ko bidasohotse?