Abikorera bo mu murenge wa Byumba bateye inkunga abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Mutete
Abikorera bo mu murenge wa Byumba basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mutete babatera inkunga y’imifuka 80 ya Sima yo gusana urwibutso rwa Jenoside n’amwe mu mazu yatangiye kwangirika. Igikorwa cyari kigamije kubafata mu mugongo.
Abayobozi n’abikorera babanje gusura urwibutso rwa Mutete banasobanurirwa amateka yarwo. Nyuma berekeza mu kagari ka Gaseke ahari umudugudu wubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uhagarariye abikorera mu murenge wa Byumba, Eric Gerimani, yavuze ko iki gikorwa bagitekerejeho kugira ngo bafashe Abarokotse Jenoside i Mutete, kuko bagize ibibazo bitandukanye n’iby’ahandi kuko bibasiwe bikabije muri ibyo bihe.
Yagarutse kuruhare rw’abikorera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusti bagize bafasha abicaga, ariko bo kubera imiyoborere myiza bafite ingamba zo kubaka igihugu banafasha abarokotse Jenoside.

Yemeje ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo imibereho y’abanyamutete itere imbere. Yabakanguriye gukomeza kugira umuco wo kwigira, kuko Abanyarwanda bazatezwa imbere n’ibyo bakora badategereje ak’i muhana kaza imvura ihise.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Paul Mbonyi yashimiye abikorera b’umurenge wa Byumba batekereje kuri gahunda yo gufata mu mugongo Abanyarwanda bagenzi babo b’i Mutete, umurenge waguyemo abantu benshi cyane mu karere ka Gicumbi.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi, Emeritha Nyirarkundo yashimiye abikorera b’umurenge wa Byumba ndetse n’ubuyobozi bwawo. Yanavuze ko ibikorwa nk’ibi birushaho guha icyizere n’ ibyiringiro abarokotse Jenoside i Mutete.
Yavuze ko iyi mifuka 80 yatanzwe n’abikorera b’umurenge wa Byumba izabafasha mu gikorwa cyo gusana urwibutso no kwita ku mibiri irushyinguwemo kimwe n’amazu abarirwa mu 146 ari gusanwa.

Abarokotse batuye mu murenge wa Mutete nabo bishimiye inkunga bakomeje guterwa n’abantu batandukanye baturuka hirya no hino mu gihugu, aho babafasha mu gikorwa cyo gusana amazu yabo dore ko amenshi muri yo yangiritse akenewe gusanwa.
Ernestiene Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|