Abiciwe i Musha muri Jenoside ngo bajungunywaga mu birombe

Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa i Musha muri Rwamagana ngo byatije umurindi abakoze Jenoside kuko abo bishe babajugunyaga mu birombe.

Mu Kiliziya cya Musha mu Karere ka Rwamagana ni hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abacitse ku icumu rya Jenoside b'i Musha bibumbiye mu murango "Musha Iwacu Heza" ubafasha kwiyubaka.
Abacitse ku icumu rya Jenoside b’i Musha bibumbiye mu murango "Musha Iwacu Heza" ubafasha kwiyubaka.

Uretse kuba bamwe barahahungiye bizeye kuharokokera n’abayobozi babakanguriraga kujyayo bababeshya ko ari ho babarindira birangira babishe.

Abo bamaraga kwica ngo bahitaga babashyira mu modoka bakajya kubajugunya mu birombe nk’uko Udahemuka Joseph abivuga.

Ati “Bashishikarije abantu bose guhungira ku Kiriziya mu rwego rwo kugira ngo bajye hamwe babone uko babica.

Bamaze kubica babajyanye mu cyobo gifite ubujyakuzimu bwa metero nka 80 kiri mu birombe tubasha kubakuramo muri 2011. Twavanyemo imibiri y’abantu ibihumbi 5 na 319.”

Abatutsi biciwe mu kiriziya cya Paruwasi ya Musha ngo bari benshi ku buryo bitashobokeye Interahamwe kubatwara bose ngo zijye kubajugunya mu birombe.

Bikino Ildephonse wari wihishe mu mirambo avuga ko mu kujya kujugunya iyo mibiri mu birombe Interahamwe zagendaga ziyishinyagurira, zikanakoresha akarimi keza zigamije kureba abatapfuye ngo zibamaremo umwuka.

Ati “Nyuma yo kwica abantu ikamyo yatangiye kujyana abantu mu birombe bamwe bakagenda babakurura hasi bavuga ngo ‘Abatutsi bararemera’ ubundi bagashuka abantu ngo uwumva ari muzima yigaragaze bamujyane kwa muganga yabiyereka bagahita bamwica.”

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi i Musha yari ndengakamere, abacitse ku icumu baho ngo bafite icyizere cy’ahazaza. Bishyize hamwe bashinga umuryango bise “Musha Iwacu Heza” ukora ibikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere by’abarokotse Jenoside.

Udahemuka Joseph uyobora uwo muryango avuga ko abacitse ku icumu bagenda biyubaka babifashijwemo n’uwo muryango hamwe n’izindi gahunda za leta zita ku barokotse Jenoside muri rusange.

Nubwo imibiri yari yajugunwe mu birombe yamaze gushyingurwa ngo haracyari ikibazo cy’uko imwe mu mibiri y’Abatutsi biciwe mu nkengero za Kiriziya ya Musha itigeze iboneka.

Abakabaye batanga amakuru y’aho iyo mibiri yajugunywe ngo ntibayatanga kubera ipfunwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoz ningombwa kwibuka abacu baziz jenosad ariko turasa abayoboz? bashyiremo akabaraga badufatire akoze iby... murkoz?

Mani shimwe jemv yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka