Abavuzi gakondo basanga kwibuka bitagahariwe abacikacumu gusa
Abagize ishyirahamwe Nyarwanda ry’abavuzi gakondo bahuriye mu ishyirahamwe AGA Rwanda Network bavuga ko buri Munyarwanda wese afite uruhare mu gikorwa cyo kwibuka.

Umuyobozi wa AGA Rwanda Network, Emmanuel Rekeraho, avuga ko gufata inshingano kuri buri Munyarwanda mu gihe cy’icyunamo ari inzira yo gukumira amacakubiri ashobora kubavukamo.
Ati: “Igikorwa cyo kwibuka ntigikwiye guharirwa abacikacumu gusa ahubwo ni igikorwa kireba buri Munyarwanda wese. Ndabakangurira kwirinda icyo ari cyo cyose cyabakururamo amacakubiri cyangwa se ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Abgize iri shyirahamwe baturutse mu mpande zose z’igihugu bakusanyije inkunga bageneye bamwe mu bacikacumu. Iyo nkunga bayitanze ku mugore utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, aho banakoreye ijoro ryo kwibuka tariki 07/04/2012.

Aba banyamuryango baturutse muri buri gice k’igihugu bigabanyijemo amatsinda yo gusura urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|