Abatutsi n’Abayahudi bahuje akababaro - Ambasaderi wa Israel
Jenoside yakorewe Abayahudi yibukiwe ku rwibutso rw’iyakorewe Abatutsi, kuko bose bahuje akababaro, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Israel, Belaynesh Zevadia.
Ambasaderi Belaynesh uhagarariye Israel mu Rwanda yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama 2016, wibukiweho ku rwego mpuzamahanga Jenoside yakorewe Abayahudi (Abayisraeli) mu Budage mu ntambara ya kabiri y’isi.

Yagize ati “Turi Abayahudi batuye mu Rwanda; twashoboraga kujya muri Hoteli cyangwa ahandi tukibukirayo abacu bazize uko baremwe, ariko hari abavandimwe mu Rwanda na bo bazize uko baremwe bashyinguwe hano; twese twahuje akababaro."
Ambasaderi Belaynesh yabitangaje bamaze kunamira imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, akaba ari na ho habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside.
Leta y’Ubudage yari iyobowe na Adolph Hitler kugeza mu mwaka wa 1945, ikaba ari yo iregwa kuba yaratsembeye impunzi z’Abayahudi mu nkambi zari zegeranirijwemo ya Auschwitz.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, yagize ati “Leta y’Ubudage yemera iki gisebo, ndetse akaba ari muri urwo rwego twiyemeje gukumira no kurwanya Jenoside aho ari ho hose ku isi.”
Nubwo hari hashize imyaka 50 isi itangaje ko nta Jenoside izongera kuba, yaje kwisasira abatutsi basaga miliyoni imwe mu 1994. Amb Fahrenholtz akaba yasobanuye ko habaye “ikibazo cy’uburangare.”
Ati “Tugomba guhora duteza imbere uburenganzira bwa buri muntu, kuko Jenoside iyo ari yo yose ibanzirizwa no kwirengagiza amahame n’iby’ibanze umuntu akeneye kugira ngo abeho.”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, byitabiriwe kandi n’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Lamin M Manney, na Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana.

Jenoside yakorewe Abayahudi yiswe Holocaust, bisobanura gutwika bigakongoka bigashiraho; ivugwaho kuba yarahitanye abaziraga kuba Abayisirayeli miliyoni esheshatu, harimo n’abiciwe mu nkambi ya Auschwitz mu Budage.
Andi mafoto




Ushatse kureba andi mafoto menshi wakanda aha:
https://www.flickr.com/photos/kigali-today/sets/72157663390586510
Ohereza igitekerezo
|