Abarezi ntibaratinyuka kwigisha ku mateka ya Jenoside
Abarimu barasabwa gutinyuka bakigisha abanyeshuri kuri Jenoside bagamije amahoro, kugira ngo abo bigisha bamenye uko yabayeho n’uburyo bashobora kuyirwanya.
Ni bimwe mu byaganiriweho n’abashinzwe uburezi, abarimu n’abanyeshuri baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke, mu biganiro bagiranye Umuryango w’uburezi bugamije amahoro “Rwanda Peace Education Program”, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Werurwe 2016.

Habineza Jean Michel ukuriye uyu muryango, uvuga ko kwigisha abanyeshuri amateka yaranze Jenoside byakoroshya gushakira hamwe ibisubizo byatuma itazongera kubaho mu bihe bizaza.
Yagize ati “Usanga abarimu bataratinyuka ngo bigishe kuri Jenoside bifashishije ubuhamya n’inkuru z’uburyo yagenze, bitume bagira ibiganiro mpaka bituma abantu babohoka, abantu bose bakozweho n’ingaruka zayo ku buryo butandukanye, bityo bagafata ingamba ngo ntizasubire.”
Abarimu bavuga ko bikigoranye kubera imyumvire y’ababakoresha n’iyabo ku giti cyabo, kuko usanga benshi babifata nk’aho ari politiki itabareba, nk’uko uwitwa Hategekimana Salomon yabisobanuye.

Ati “Twigisha amateka ariko twirinda kuvuga kuri Jenoside, kuko hari aho usanga bayobozi bacu badashaka ko tuvuga kuri jenoside. Gusa ubu twabonye ko kuyikumira ari ukuyigisha dutanga ubuhamya bwiza twerekana ububi bwayo ndetse dushaka n’ingamba zatuma itazongera.”
Abanyeshuri bavuga ko bacikanwa n’amateka yabo azabafasha kubaka amahoro arambye, rimwe na rimwe bagaheranwa n’ibitekerezo bibi bahabwa b’ababyeyi babo, akabura undi wabafasha kumenya ukuri ku byabaye.
Umwe ati “Hari abana usanga bafite ibitekerezo bakura mu miryango by’amoko, nyamara ugasanga nta handi wakumva abantu babivuga ngo umenye ukuri, twumvise ko dukwiye kurenga amateka, tukubaka u Rwanda rwacu.”
Uyu muryango Rwanda Peace Education Program, ugiye kumara ibyumweru bibiri muri aka karere wigisha kuri iki kibazo.
Uyu muryango uhuza abantu b’ingeri zitandukanye bajya impaka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagatanga ubuhamya ku bantu babashije gufasha abandi muri Jenoside.
Bagira umwanya wo kuvuga no ku mateka yayo n’uburyo Abanyarwanda bakomeje kunga ubumwe nyuma yayo, bifashishije ingero zavuye ahantu hatandukanye mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|