Abapfakazi ba Jenoside ngo bahagaze kigabo mu ngo zabo
Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo, urizihiza imyaka 20 umaze ubayeho, ukishimira ko abanyamuryango bawo bahagaze kigabo mu ngo zabo.
Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015, batangarije abanyamakuru ko bari mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’iyo myaka, binyuza mucyo bise “AVEGA week”, aho bazagaragariza abanyarwanda intmwe bateye mu myaka 20 ishize.

Umuyobozi mukuru w’umuryango AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie, yavuze ko kwishyira hamwe byabagiriye akamaro kuko byatumye bareka kwigunga, bigarurira icyizere cy’ubuzima.
Yagize ati “Kuri ubu abanyamuryango babayeho nk’abandi baturage kuko bavuye mu byo kwiheba ngo ubuzima burarangiye. Barahagurutse bariyubaka, biteza imbere ku buryo bahagaze kigabo mu ngo zabo.”

Yavuze ko ariko hari n’imbogamizi bagihura nazo zirimo inzu zubatswe nabi ku buryo zihora zisanwa, ihungabana ritarashira, kwita ku banyamuryango basaga 1500 b’incike bakuze cyane n’amikoro make muri rusange.
Avuga ku byo umuryango wagezeho, visi perezida wa mbere wa AVEGA, ukayirera Grâce, ati “Twubatse icyicari cy’umuryango, twubatse amavuriro atatu yo gufasha abanyamuryango ndetse n’ibigo bikorerwamo ibintu binyuranye biri i Rwamagana, Gicumbi n’i Kigali.”
Icyumweru cyo kwizihiza isabukuru ya 20 y’umuryango AVEGA Agahozo kizatangira ku italiki 5 gisozwe kuri 13 Ukuboza 2015. Ku rwego rw’igihugu ibirori bizabera mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Fumbwe.

Mu bikorwa bizaranga iki cyumweru harimo gusana inzu zishaje z’abanyamuryango, kubakorera uturima tw’igikoni, kubagarira abakecuru imyaka no kuzitira ingo zabo.
Umuryango AVEGA Agahozo wavutse mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abapfakazi bayirokotse bari bafite ibikomere, babayeho nabi ndetse baranihebye, ari cyo cyatumye ku ikubitiro abagore 50 bawutangije batangira kwegeranya n’abandi.
Ibarura ryakozwe mu mwaka 1999, ryerekanye ko AVEGA yari ifite abanyamuryango ibihumbi 25, ubu hasigaye abagera ku bihumbi 19 kuko hari abagiye bavamo kubera impamvu zinyuranye.
Ohereza igitekerezo
|