Abanyeshuri bakomoka mu bihugu 100 biga muri UNESCO-IHE bibutse Jenoside
Abanyeshuri, abakozi n’abarimu bakomoka mu bihugu 100 bo mu ishuri UNESCO-IHE (Institute for Water Education) ryigisha ubumenyi bw’amazi mu Buholandi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi banahamagarira amahanga yose gushyikiriza ubutabera abakekwa kuyigiramo uruhare.
Iyo mihango yabereye i Delft mu Buholandi aho iryo shuri ryubatswe, yaranzwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gutanga ubuhamya kubyo bamwe bitabiriye iyo mihango bazi kuri Jenoside banabisangiza abandi, amagambo y’abanyeshuri bahagarariye bagenzi babo, iry’umuyobozi mukuru wa UNESCO-IHE ndetse n’intumwa yari yaserukiye Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Abitabiriye iyi mihango bunamiye abazize Jenoside mu gihe cy’umunota cyakurikiwe no gucana imuri (bougies/candles) eshanu bibuka Jenoside 5 zabaye ku Isi ndetse n’izindi muri 19 zashushanyaga imyaka 19 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; nk’uko tubikesha Umunyarwanda wiga muri iryo shuri witwa Mugwiza Leon.
Mugwiza yabwiye Kigali Today ko muri iyo mihango bashimangiye ko urumuri bacanye runashushanya icyizere cy’ejo hazaza amahanga yose n’Abanyarwanda ubwabo bafite nyuma y’ibibazo by’inzitane igihugu cyanyuzemo.
Herekanywe nanone sinema igaragaza amahano yabaye mu Rwanda muri 1994 ndetse n’aho u Rwanda rugeze ubu rwikura mu bibazo, runiteza imbere bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka "Twibuke duharanira kwigira”.

Evariste Kabandana uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri UNESCO-IHE yabwiye abitabiriye iyo mihango ko nk’Abanyarwanda bateguye imihango yo kwibuka bagamije kwamagana ibyabaye no guharanira ko bitazongera ukundi aho ari ho hose ku isi.
Ukuriye abanyeshuri bose ba UNESCO-IHE mu ijambo rye yavuze ko bibabaje kubona ukuntu Abatutsi bishwe mu Rwanda badafite ikindi bashinjwa, babaziza gusa uko bavutse kandi ntawe ubihitamo.
Yongeyeho ko abakoze amahano bagomba kubihanirwa ndetse n’abagizweho ingaruka na Jenoside bakabona ubutabera n‘impozamarira.

Yavuze ko ashimishwa no kubona Abanyarwanda bigana babana neza, avuga ko abibona nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda anasaba abantu bose kwamagana Jenoside.
Professor András Szöllösi-Nagy wavuze mu izina rya kaminuza UNESCO-IHE, yagarutse ku buhamya yahawe na mushiki we wari mu Rwanda mbere gato y’uko Jenoside itangira. Yavuze ko uwo muvandimwe we yamwandikiye ibaruwa amugaragariza ko hari amahano yarimo ategurwa.
Yasoje agaragaza ko nta gikwiye gutandukanya abantu icyo aricyo cyose, ko ahubwo hakwiye kubaho ubwuzuzanye, aho yatanze urugero rwa Kaminuza ayobora yigwamo n’abanyeshuri baturutse mu bihugu ijana kandi bakabana neza.

Bwana Guillaume Kavaruganda waje ayoboye intumwa za Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yasobanuye ko kwibuka bifite akamaro kanini mu kumenya ibyabaye no kubifataho isomo.
Yanasabye kandi ko abagize uruhare muri Genocide bahanwa cyane cyane ku bufatanye n’ibihugu byose byo ku isi, byinshi muri byo bikaba bigicumbikiye abakoze Genocide kandi abari muri iyo mihango barabishyigikira.
Bwana Guillaume Kavaruganda yanasobanuye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka aho yavuze ko ubu buri Munyarwanda aho ari hose ku isi ashimishwa no kwitwa Umunyarwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|