Abanyeshuri ba IPRC - Kigali bibukijwe kubaka ubushobozi burwanya ikibi

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Murindahabi Diogene, yasabye abanyeshuri biga muri iki kigo ndetse n’abakizemo, guharanira kwigira, birinda gutegereza ak’imuhana.

Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2016, ubwo bari muri iki kigo bibuka abanyeshuri, abarezi, ndetse n’Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bakuwe muri iri shuri ryahoze ari ETO - Kicukiro, bakicirwa i Nzanza ya Kicukiro, nyuma yo gutereranwa n’ingabo zahoze ari iza MINUAR.

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Murindahabi Diogene (hagati) yasabye abanyeshuri kwiyubakira ubushobozi burwanya ikibi.
Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Murindahabi Diogene (hagati) yasabye abanyeshuri kwiyubakira ubushobozi burwanya ikibi.

Murindahabi yagize ati ”Kuba twibuka Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bishwe urw’agashinyaguro nyuma yo gutereranwa n’ingabo za MINUAR ndetse n’amahanga arebera, bigomba kudusigira isomo ryo guharanira kwigira, tukirinda ak’imuhana kuko kaza imvura ihise, ahubwo tugaharanira kwishakamo ibisubizo.”

Yanasabye kandi urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, abasaba kwimakaza umuco w’amahoro, urukundo ndetse n’ubufatanye hagati yabo, kuko ari yo nkingi y’iterambere rirambye Abanyarwanda bifuza kandi baganaho.

Babanje kujya kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Babanje kujya kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uyu muyobozi yaboneyeho gufata mu mugongo imiryango yaburiye ababo muri “ETO Kicukiro” (IPRC Kigali y’ubu), imiryango y’abanyeshuri ndetse n’abakozi bahoze bakorera muri ETO Kicukiro, anabizeza ko ubuyobozi wa IPRC buzabahora hafi.

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri iki kigo, babicishije mu mikino bagaragaje, berekanye ko bahagurukiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko. Banerekanye ko ubumwe ari yo nkingi izafasha Abanyarwanda kurenga ibyababayeho bagatera imbere ndetse bagateza imbere igihugu kitarangwamo amacakubiri n’urwango.

Mu mikino berekanye, abanyeshuri ba IPRC Kigali bagaragaje ko bahagurukiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu mikino berekanye, abanyeshuri ba IPRC Kigali bagaragaje ko bahagurukiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Eng. Murindahabi Diogene uyobora IPRC Kigali.
Eng. Murindahabi Diogene uyobora IPRC Kigali.
Abaje kwibuka basobanurirwa amateka y'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Abaje kwibuka basobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka