Abanyeshuri ba G.S Buramba basabwe kutayoborwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka abanyeshuri umunani bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Buramba riri mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, abanyeshuri bahiga basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igaragara ahatari hake mu bigo by’amashuri.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Buramba, Kalisa P.Canisius, yasabye abanyeshuri ndetse n’abandi bari bitabiriye uyu muhango kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kubaka ejo habo heza ndetse banaha agaciro aba bana umunani ndetse n’abandi Batutsi bishwe muri Jenoside.

Kumenya amateka yaranze u Rwanda uko ari nta kuyapfundikiranya bizafasha Abanyarwanda kutagwa mu makosa yo kuyoborwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside; nk’uko byasobanuwe na Muganamfura François wavuze mu izina ry’abarimu bagenzi be. Yakanguriye abanyeshuri kwihatira kumenya amateka yaranze igihugu cyabo.

Abanyeshuri barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abanyeshuri barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyeshuri watanze ubuhamya, Manirafasha Jean de Dieu wiga mu mwaka wa kane, yavuze ko nubwo Jenoside yabaye bakiri bato cyane yabagizeho ingaruka mbi, bityo akaba yasabye abanyeshuri bagenzi be kurangwa n’urukundo batitaye ku moko.

Umuhango wo kwibuka abanyeshuri umunani bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Buramba witabiriwe n’abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye rya Buramba, abanyeshuri b’ishuri rito rya Buramba, abaturage batuye mu kagari ka Buramba hamwe n’abayobozi ku rwego rw’umurenge wa Kabacuzi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka