Abanyarwanda batangiye icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi - AMAFOTO
Kuri uyu wa Kane, tariki 7 Mata 2016, u Rwanda rwatangiye icyunamo ngarukamwaka cy’iminsi irindwi cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu nsanganyamatsiko yo “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside”, Abanyarwanda mu turere twose tw’igihugu baramukiye muri gahunda yo kwibuka baha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.
Kigali Today iragenda ibagezaho AMAFOTO y’uko byifashe hirya no hino mu gihugu:
AMAJYEPFO:
Huye
Abaturage b’Umurenge wa Huye bibukiye mu Mudugudu wa Mbuba, Akagari ka Nyakagezi. Hakurya yaho gato ni mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Muyogoro. Aho, hiciwe abagore n’abana 326 bari bavuye i Nyaruguru (Gikongoro) bahungira muri Butare kuko ho hategekaga Perefe w’umututsi.



Gisagara
Abaturage b’Umurenge wa Ndora n’inshuti zabo bibukiye ku rwibutso rwa Kabuye ruri mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora. Imvura yari nyinshi.




Kamonyi
Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 22 cyatangirijwe mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karama ahitwa mu ishyamba rya Bibare. Muri iri shyamba, hiciwe Abatutsi babanje kwirwanaho. Umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse na Depite Mukarugema Alphonsine.



Muhanga
Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe mu Mudugudu wa Nkondo, Akagari Ka Gitega, Umurenge Wa Kibangu.



Nyamagabe
Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe mu Mudugudu Mushubi, Akagari ka Gashwati mu Murenge wa Mushubi. Hari imvura nyinshi.



Nyanza
Gutangiza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere byabereye mu Mudugudu wa Kankima mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo. Aho ibikorwa byo kwibuka byahereye, Abatutsi baho baranzwe no kwirwanaho bakoresheje imiheto n’imyambi basubiza ibitero inyuma by’Interahamwe. Nyuma, ni bwo hitabajwe abajandarume n’abasirikare babamishaho amasasu menshi, baraganzwa.



Ruhango
Ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, bibukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Ni hafi y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango.


Nyaruguru
Gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 22 yatangirijwe mu Mudugudu w’Uruyange, Akagari ka Nyarugano mu Murenge wa Ruramba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne yifatanyije n’abaturage ba Nyaruguru mu muhango wo kwibuka.



AMAJYARUGURU:
Burera
Gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Burera, byabereye mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Karangara, mu Mudugudu wa Gahama. Hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo imibiri 16.



Gicumbi
Abaturage b’Umurenge wa Mutete, abayobozi n’inshuti z’Abanyagicumbi bibukiye ku rwibutso rwa jenoside ruri mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Musenyi.



Musanze


IBURASIRAZUBA:
Bugesera:
Ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, abaturage bibukiye mu Murenge wa Mayange ku musozi wa Rebero. Ni umusozi wari wahungiyeho Abatutsi benshi bazwiho ko mbere yo kwicwa, babanje kwirwanaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Mukabaramba Alvera, Depite Numukobwa Justine na Depite Mukarugwiza Annonciata; na bo bifatanyije n’Abanyabugesera kwibuka.


Gatsibo
Icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe ku Rwibutso rwa Kiziguro.


Nyagatare


Kirehe

Ngoma

IBURENGERAZUBA:
Karongi
Ku rwego rw’Akarere ka Karongi, bibukiye ahitwa ku Mubuga mu Murenge wa Mubuga Ku rwibutso rwa Jenoside ruri muri Paruwasi ya Mubuga yiciwemo Abatutsi muri jenoside. Aha ni ahahoze ari muri Komini Gishyita ya Perefegitura Kibuye.



Ngororero
Gutangiza icyunamo byabereye mu Murenge wa Kabaya mu Kagali ka Kabaya, Umudugudu wa Bitare. Ni muri metero 500 uvuye aho Leon Mugesera yavugiye ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi mu 1992. Hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 245 bishwe guhera muri uwo mwaka Mugesera akihava.



Rusizi
Mu Mudugudu wa Rubyiro mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama w’Akarere ka Rusizi, hibutswe Abatutsi bajugunywe mu mugezi Wa Rubyiro.



Rutsiro


Nyamasheke


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|