Abanyarwanda bari muri Cote d’Ivoire bibutse Jenoside

Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire bafatanyije n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uwo muhango Abanyarwanda baba muri Cote d’Ivoire nk’abandi Banyarwanda bose bacanye urumuri rw’ikizere.

Tariki ya 13 Mata 2013, habanje kuba amasengesho yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside, nyuma habaho guceceka umunota twibuka abacu.

Herekanywe kandi filme documentaire ivuga kuri Jenoside (Tuez les tous) hanatangwa ubuhamya bw’umwe mu Banyarwanda asobanurira imbaga yari iteraniye aho ubuzima n’ibyamubayeho muri Jenoside.

Havuzwe kandi amagambo n’abahagarariye Communautés zitandukanye (East Africa, Cote d’Ivoire) ndetse n’ijambo ry’umushitsi mukuru akaba ari nawe uhagarariye Umuryango w’abibumbye muri Cote d’ivoire akaba anungirije intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye.

Iyi nkuru twayohererejwe na Tito Bazahica

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka