Abanyarwanda baba muri Amerika bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bazahurira ahitwa Silver Spring muri Leta ya Maryland, tariki 07/04/2013, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izaba yibukwa ku nshuro ya 19.

Bagendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira kwigira, abazitabira uwo muhango bazagira umwanya wo kuganira ku buryo habikwa ubuhamya bw’abacikacumu, baganire ku ihungabana n’icibwa ry’imanza hifashishijwe inkiko Gacaca.

muri uwo muhango kandi hazahurira abahanga bazaganira kuri Jenoside mu rwego rwo guharanira ko bitazongera aho ari ho hose ku isi.

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika n'inshuti zabo bitabiriye icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka ushize.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Amerika n’inshuti zabo bitabiriye icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi umwaka ushize.

Ijambo nyamukuru rizatangwa na Patricia Crisafulli uri mu banditse igitabo kiswe Rwanda, Inc, kivuga ku buryo igihugu cyangijwe n’intambara cyashoboye guhinduka urugero rw’ibihugu bigitera imbere.

Crisafulli azavuga ku kwihangana kw’abaturage ba Abanyarwanda n’uburyo inyuma ya Jenoside mu Rwanda hahujwe n’intego zo kwigira.

Ku Banyarwanda baba muri Amerika cyangwa ahandi bifuza kwifatanya nabo, bashyiriweho uburyo gahunda izaba iteye. Iyo gahunda wayisanga aha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka