Abangije n’abasahuye imitungo muri Jenoside baranengwa kutishyura
Umuryango Ibuka mu Karere ka Karongi uvuga ko abangije n’abasahuye imitungo y’Abatutsi muri Jenoside bakomeje kugaragaza ubushake bucye mu kuyishyura.
Byagaragarijwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Karongi.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Mubuga, Umurenge wa Mubuga ahashyinguye imibiri irenga 3.500 y’inzirakarengane ziciwe muri kiriziya gatorika ya paruwasi ya Mubuga no mu nkengero zayo.
Ayabagabo Faustin, visi perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko nubwo intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ari ndende, hakiri imbogamizi ku badashaka kwishyura ibyo basahuye cyangwa bangije muri Jenoside.
Yagize ati “Imanza za Gacaca zaraciwe kandi zagenze neza, ariko ikibabaje ni ukuba amamiliyoni n’amamiliyoni y’abacitse ku icumu, aracyari mu bantu, nta ntambwe iterwa ngo ubone abantu bishyura ku neza, ahubwo ni ugutegereza ko ubuyobozi ari bwo bujya kurangiza imanza.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, yanenze abantu nk’abo abibutsa ko ntawegereye uwo yangirije imitungo cyangwa yasahuriye bakananirwa kumvikana ku buryo yamworohereza kuyishyura.
Ati “Muntu uzi ko urukiko rwa Gacaca rwakubwiye ibyo ugomba kwishyura, sintekerereza abacitse ku icumu rya jenoside, ariko ni uko n’ahandi byakozwe.
Uteye intambwe ukamwegera uti njyewe banciye ibihumbi 50, ariko nta byo mfite, ugaragaza ubushake atari ukwishushyanya, uwo muntu koko ntabwo mwagira aho muhurira?”

Mubuga iri mu cyahoze ari komini Gishyita, yaguyemo Abatutsi bari basanzwe bayituyemo n’umubare muto w’abayihungiyemo bavuye mu makomini bihana imbibi.
Uretse abakomokaga muri iyi kominini ya Gishyita bayiciwemo, hari umubare munini waguye mu Bisesero nyuma yo guhungirayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|