Abakozi ba REB basuye urwibutso rwa Nyarubuye
Abakozi b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kuri uyu wa 25/04/2014, basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba amateka y’uru rwibutso no kuhigira ibintu bitandukanye byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ubwo basuraga uru rwibutso rwa Nyarubuye bahawe amateka yaranze Nyarubuye mbere ya Jenoside no muri Jenoside aho beretswe bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu gihe cya Jenoside birimo udufuni n’uduhiri hamwe n’ahari amatyazo yakoreshwaga batyazaho imipanga mu gihe cya Jenoside.

Nyarubuye ni hamwe mu haranzwe na Jenoside y’indengakamere aho ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye Abatutsi bagera ku bihumbi 51 abenshi muri bo bahiciwe ubwo bahahungiraga, abandi biciwe mu nkengero zaho.
Rwakayigamba Ferdinand ni umwe mu barokokeye i Nyarubuye avuga ko ubwo hicirwaga Abatutsi muri 94 bakoreshaga ibintu bishoboka byose kugira ngo barebe ko umuntu yapfuye aho bateraga urusenga mu mirambo bityo hagira uwitsamura bakabona uko bamwica neza.

Rutayisire John, umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yatanze impanuro z’uko baje gusura hano mu rwego rwo kureba amateka ya Jenoside yahabereye aho yavuze ko Nyarubuye basanze ifite amateka yihariye akaba asaba abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwigira.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza, Mureketete Jaqueline akaba avuga ko agereranije n’uburyo Jenoside yakozwe i Nyarubuye n’uburyo abacitse ku icumu bari babayeho kuri ubu abona ko bamaze kwigira kandi bakaba babanye neza n’abaturanyi babo.

Mu karere ka Kirehe haguye bazize Jenoside 76,190 aho ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye ibihumbi 51. Aba bakozi b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere uburezi basize kuri uru rwibutso amafaranga ibihumbi 500.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|