Abakozi ba MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama
Abakozi ba Minisiteri y’Umutungo Kamere n’abandi bakora mu bigo biyishamikiyeho nk’Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) n’Ikigo cy’Gishinzwe kwita ku mutungo Kamere (RNRA), basuye urwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatanu tariki 14/06/2013.
Uru ruzinduko rwari rugamijwe kwirebera ibyabereye kuri urwo rwibutso rwahoze ari kiliziya ya Paruwasi ya Ntarama, mu cyahoze ari komini Kanzenze.

Abakozi bose y’iyi Minisiteri bari bitabiriye iki gikorwa, batemberejwe ibice bigize uru rwibutso, birimo amazu yicirwagamo Abatutsi, Kiriziya yakorewemo ubwicanyi n’ubusitani bw’urwo rwibutso.
Mu ijambo rye, Minisitiri muri MINIRENA, Stanislas Kamanzi, yatangaje ko ibyo beretswe bigomba kubafasha kuzirikana ku bakorewe ubwo bwicanyi no gutekereza ku babikoze n’impamvu babikoze, kugira ngo ntihazongere kubaho ubuyobozi bubi ukundi.

Yagize ati: “Kwibuka bikwiye kuba ibintu bihoraho, no kuzirikana abobasize inyuma ariko hirya yabyo tukanazirikana kwamagana ingengabotekerezo yatuma bizongera kubaho.
Kwibuka tudatwarwa n’umubabaro ariko tugashaka n’ukuntu twabitsinda tubereka ko icyo bashaga kugeraho badutsemba bitazigera bibabo.”
Nyuma yo gutera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 urwo rwibutso, bakomereje mu mudugudu wa Nyiramatuntu wo mu murenge wa Nyamata. muri uwo mudusudu bahafashije umucekuru warokotse Jenoside ariko akaba atagira kirengera.

Uwo mukecuru wari ufite abana icyenda mbere ya Jenoside ariko akaza kurokora batatu gusa, avuga ko nabo bagiye bagira ibibazo by’ihungagana ku buryo umwe muri batatu yatorongeye akaba atazi iyo abarizwa.
Bamufashije n’inkunga y’ibikoresho byo mu rugo n’andi mafaranga yo kumusanira inzu yabagamo kuko yari yaratangiye kwangirika. Andi mafaranga yanyujijwe kuri konti ya AVEGA ikorera muri uwo murenge, ikazajya imufasha.
Kimwe n’abari baje muri urwo rugendo, agatuye muri ako gace bose bagiriwe inama yo kumva ko ibibazo by’abacitse ku icumu ari ibyabo.
Basabwe kujya babafasha mu bibazo bahura nabyo bya buri munsi kuko bagana mu zabukuru, nk’uko byatangajwe na Julius Rukundo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myia y’abaturage mu karere ka Bugesera.
Rukundo yatangaje ko muri rusange abapfakazi bagera kuri 494 aribo bakeneye ubufasha mu karere kose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|