“Abakoze Jenoside bahindanyije Abanyarwanda twese”- Guverineri Uwamariya

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arahamagarira Abanyarwanda b’ibyiciro byose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko igisebo kuyikomokaho cyambitswe Abanyarwanda bose imbere y’amahanga.

Guverineri Uwamariya yabwiye imbaga y’abitabiriye urugendo rwo kwamagana Jenoside mu mujyi wa Rwamagana, tariki 09/04/2012, ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe n’Abanyarwanda bicaga bagenzi babo basangiye igihugu n’ururimi ari amahano atumvikana.

Kuba abanyamahanga baramaze igihe babona Umunyarwanda wese nk’umwicanyi, Abanyarwanda bose bakwiye gufatanya kwiyambura icyo gisebo barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Guverineri Uwamariya ati “Abanyarwanda twabaye mu mahanga ubwo Jenoside yabaga twari twaragize ibyago kabiri: kubura abacu no kwitwa abicanyi n’abanyamahanga bumvaga Abanyarwanda twese twarabaye ibikoko. Mbese abakoze Jenoside bari baratugize abicanyi twese abitwa Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi yasabye akomeje imbaga y’Abanyarwanda aho bari hose kurwanya bakomeje ingengabitekerezo ya Jenoside maze igisebo cyo kwitwa abicanyi cyikazahanagurwa.

Yakanguriye Abanyarwanda bose gukora bakiteza imbere, bagasigara barebwa nk’abantu b’ingirakamaro, b’abakozi kandi b’inyangamugayo mu maso y’amahanga yose aho kumenyekanira ku mahano y’ubwicanyi.

Guverineri Uwamariya yabisobanuye muri aya magambo: “Igihe ingangabitekerezo ya Jenoside izaba itakirangwa mu Munyarwanda ntabwo abatureba bazongera kwibuka ibyo bita amoko yadutandukanyije kandi ari amahimbano".

Uwamaliya yemeza ko nta Munyarwanda n’umwe uzongera kugira iryo pfunwe kuko amahanga yose azaba arebera Abanyarwanda mu bindi bikorwa byiza bizashingira ku kuba Abanyarwanda ubwacu ari natwe twahagaritse Jenoside tukazaba twaranayiranduye burundu twarabaye indashyikirwa mu bikorwa byiza by’iterambere.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka