Abakiri bato bungukira ubumenyi mu biganiro byo kwibuka
Abaturage bo mu Kurenge wa Kirehe basanga gahunda y’ibiganiro byo kwibuka bisigira abakiri bato isomo ku mateka ya Jenoside.
Bavuga ko ibi biganiro bitegurwa mu masaha ya nyuma ya sita mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibafasha bigafsha n’abana babo guhangana no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’ikiganiro cyabaye muri uyu murenge tariki 8 Mata 2016, Nahimana Gervais yavuze ko ahinduwe n’ubuhamya yahawe n’umwe mu barokotse kandi akareba uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Hari ubwo umuntu yabifataga nk’ibiganiro bisanzwe rimwe na rimwe hakaba hagira ugwa mu mutego wo gupfobya Jenoside. Ariko ubu duhawe inyigisho nyinshi n’impanuro twaha abana bacu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ubundi twaburaga icyo tubabwira.”

Batamuriza Domitille avuga ko ibiganiro biri kubafasha mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Agira ati “Ibiganiro biradufasha kumenya ibyabaye bigafasha abana kumenya amateka n’uko Jenoside yakozwe,bikadufasha kwibuka no kutibagirwa ibyabaye.
Kuko iyo tubirimo nk’uku tuboneraho kwibuka tukitekerezaho n’ejo hazaza twirinda ko byakongera kubaho ukundi ingengabitekerezo ya Jenoside ikaranduka burundu.”

Kayitare umwe mu batanze ikiganiro yavuze ko nubwo yahunze afite imyaka irindwi, yari azi ibyabakorerwaga aho bazaga kubica bakamuhisha mu mwobo. Yemeza ko Jenoside yateguwe cyera nubwo bitwaza ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.
Ohereza igitekerezo
|