Abahesha b’Inkiko biyemeje kwitandukanya n’abanyamategeko bateshutse ku kubahiriza amategeko
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bihaye umukoro wo gukomeza gutandukana n’abanyamategeko bo muri Leta za mbere, bateshutse ku ihame ryo kubahiriza amategeko nta vangura.
Ibi ni ibyagarutsweho mu rugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyajyanishijwe no gusura ndetse no kunamira Abatutsi basaga ibihumbi bitanu baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Aha i Ntarama ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hahoze habarizwa muri Komini ya Kanzenze, imwe muri komini zoherezwagamo Abatutsi babaga barameneshejwe n’ubutegetsi bubirukana mubindi bice by’Igihugu.
Itotezwa ry’Abatutsi ryatangiye muri 1959, ryigaragarije cyane mu Bugesera, cyane cyane ubwo ibitero by’inyenzi byatangiraga muri 1963, aho Abatutsi batangiye kwicwa bitwa ibyitso by’inyenzi, ndetse no mu 1966 byarasubiriye n’ubundi baricwa.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Niyonkuru Jean Aimé, yemeza ko urwego rw’Ubutabera rwatsinzwe urugamba rwo kurengera abanyantege nkeya.
Mu butumwa bwe, yagarutse ku ruhare rw’inzego z’ubutabera mu kurenganya Abatutsi aho kubarengera, ibyo agaragaza ko biha umukoro ukomeye abanyamategeko ba none, wo gukoresha ubumenyi bafite mu mategeko bakarwanya akarengane no gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.
Perezida w’Urugaga kandi yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bose gukomeza umuco wo Kwibuka, bazirikana uruhare bagomba kugira bakoresheje ubumenyi bafite, bakanyomoza abigize impirimbanyi zo kugoreka amateka y’u Rwanda yaba mu Rwanda no mu mahanga, kuko bene abo bifuza gusubiza igihugu mu icuraburandi kimaze kwikuramo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Gahongayire Myriam, na we yibukije Abahesha b’Inkiko ko igikorwa cyo Kwibuka ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu Banyarwanda.
Gahongayire yihanganishije abarokotse ndetse asaba Abahesha b’Inkiko b’Umwuga n’abandi bari munzego zitanga ubutabera, kwigira ku mateka ya Jenoside n’ibyatumye ishoboka, bagakora ikinyuranyo binyuze mu kubahiriza amategeko no kutavangura Abanyarwanda.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, ni hamwe mu hantu hagaragaza amateka y’ubugome n’ubwicanyi ndengakamere, kuko Abatutsi bahungiye ku yahoze ari Santarali ya Ntarama bibwiraga ko mu kiliziya bazaharokokera nk’uko bajyaga bahahungira no mu bwicanyi bwabanjirije Jenoside nyirizina, ariko byarangiye abahahungiye bose biciwe muri iyi kiliziya yanahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|