Abacukuzi b’amabuye y’agaciro baravuga ko gusura urwibutso bibongereye ingufu zo kurwanya ikibi

Abagize ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, baratangaza ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera bibahaye ingufu zo kurwanya ikibi cyose aho cyava kikagera.

Nyuma yo gusura urwo rwibutso tariki 08/06/2013, Kalima Jean Malic uyobora ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda yagize ati “twe abahagarariye abacukuzi mu gihugu hose nyuma yo kubona no gusobanukirwa amateka y’ibyabereye aha, twihaye intego yo kurwanya ikibi cyose n’akarengane katuma amarorerwa nk’aya yongera kubaho”.

Avuga ko kandi bihaye intego yo kujya gusobanurira bamwe mu bacukuzi batabashije kuza muri icyo gikorwa kugirango nabo bajye bahora bibuka kuko buri wese arwanyije ikibi n’akarengane ibyabaye bitazongera kuba ahariho hose.

Kalima Jean Malic umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye ashyira indabyo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside.
Kalima Jean Malic umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye ashyira indabyo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside.

Umukozi ushinzwe gusobanurira abasura urwibutso rwa Ntarama, Mugabarigira Stanley, yasobanuye amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi aho i Ntarama maze ababwira ko ya kiriziya gatorika aho yari yarahungiyemo abantu basaga ibihumbi bitanu, aho hafi ya bose baje kwica.

Tariki 13/04/1994 ngo nibwo uwitwa Nyiramasuhuka na Karera baje gusura izo mpunzi bababwira ko bashaka kureba uko bangana kugirango babahe imfashanyo, ariko bakaba barababeshyaga ahubwo bashakaga kureba uko bangana kugirango bohereze abicanyi ngo babice.

Mugabarigira yababwiye ko tariki 15/04/1994 bohereje abasirikare, abapolisi n’Interahamwe nyinshi maze barabica bake mubarokotse bavuye mu mirambo maze bajya mu rufunzo ruri hepfo aho Inkotanyi zabarokoye tariki 14/05/1994.

Bakoze urugendo rwo kwibuka.
Bakoze urugendo rwo kwibuka.

Gasasira Gaspard umukozi mu kigo gishinzwe kurwanya Jenoside wari waherekeje abo bacukuzi yababwiye ko igikorwa bakoze ari cyiza, ariko abasaba ko bagomba kureba uburyo bazana abandi bakozi bose kugirango nabo bamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ibi bizatuma nuwagerageza kubashora mu bikorwa bibi bamuhakanira kuko baba barigishijwe. Ikindi kandi iki gikorwa mukoze gitera ingufu abarokotse kuko babona ko hari ababashyigikiye”.

Aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro akaba ari ku nshuro ya mbere bakoze iki gikorwa, ariko bakaba biyemeje ko buri mwaka bazajya bagikora.

Bashyikiriza inkunga ya miliyoni ebyiri n'igice yo gufasha urwibutso rwa Ntarama.
Bashyikiriza inkunga ya miliyoni ebyiri n’igice yo gufasha urwibutso rwa Ntarama.

Bakaba barateye inkunga ingana na miliyoni ebyiri n’igice yo gufasha imirimo ikorerwa kuri urwo rwibutso.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka